Burya wamugore uririmba Hip Hop muri ADEPR yamaze imyaka 13 ntarubyaro ! Afite ubuhamya butangaje

12/03/2023 20:38

Umukecuru wo mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara mu idini rya ADEPR Paruwasi ya Butama amaze igihe yarabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kubwo kuririmba injyana ya HIP HOP Itamenyerewe mu itorero rya ADEPR.

Uyu mucyecuru watangaje abantu benshi bigatuma ahinduka icyamamare mu buryo butangaje, nta muntu numwe wari warijyeze gutekereza ko umucyecuru wo mu cyaro byongeye muri ADEPR yaririmba Injyana ifatwa nk’iy’ibirara Hip Hop cyane ko n’abakiri bato iyo bayiririmbye bihita bibashyira mu gice cy’abanywatabi, abatagira ikinyabupfura n’ibindi.Mukiganiro yagiranye na Juli Tv ikorera kuri Murandasi uyu mucyecuru wamenyekanye mu ndirimo ‘Inzu barayitaha’ iri munjyana ya Hiphop yahishuye ko yamaze imyaka 13 yose yarabuze urubyaro. Ikiganiro cyiganjemo ubuhamya yavuzeko yashakanye n’umugabo we bakamara imyaka 13 yose ntarubyaro kandi basenga.

Uyu mugore wakataraboneka mu mateka ubusanzwe yitwa Nyirambabazi Alphonsine akaba umutoza ukomeye wa choral ‘Umucyo’ ibarizwa muri Paruwasi ya Butama i Gahara muri Kirehe. N’ubwo yakoze amateka atazibagirana muri ADEPR akinjiza mu buryo bweruye injyana y’umujinya mu rusengero yavuze ko yakuriye mu buzima butagize aho buhuriye no gusenga dore ko iwabo ngo banakoraga imigenzo ya Kinyarwanda nko kubandwa no guterekera.Umunyamakuru Shalomi_parrock yamubajije niba kubura urubyaro ntaho bihuriye n’iyo mihango gakondo amusubiza agira ati:”Njye ntekereza ko byose ari karande zo mu miryango twakuriyemo ariko hamwe no gusenga byose ntakinanira Imana”.

Uyu Nyirambabazi Alphonsine ufite impano idasanzwe yavuze ko yize amashuri 8 aho yatangiye kwiga 1985 gusa ntiyagira amahirwe yo gukomeza ngo aminuze gusa amakuru ahari ni uko ngo no mu ishuri aho yigaga abarimu bahoraga bamubwira ko azi kuririmba.Nyirambabazi Alphonsine amaze guhimbira Korari Umucyo abereye umutoza imyaka myinshi indirimbo zirenga 100 harimo iza HipHop zirimo inzu barayitaha imaze igihe yaraciye ibintu mu gihugu no hanze yacyo. Abaririmbyi ayoboye bavuga ko batewe ishema n’uyu mukecuru wamamaye ageze muzabukuru kuko no muri KORARI umucyo harimo ayoboye harimo abana babakobwa bakiri bato bavuga ko bazaririmba hipHop ngo kuko ari injyana nk’izindi.Urubyiruko kimwe n’abandi bantu babasirimu bikunze kuvugwa ko aribo basobanukiwe n’injyana z’indirimbo ariko ni igitangaza kubona umubyeyi ukomoka hirya kure iyo mubyaro byahererabandi ufite impano nk’iya Nyirambabazi Alphonsine wakoze amateka muri ADEPR akinjizamo injyana banze kuva cyera.

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Costa Titch waherukaga mu Rwanda yapfuye aguye kurubyiniro

Next Story

“Umugore Wanjye nasanze arikunca inyuma hamwe n’umusaza ndamubabarira azakumusanga n’abana banjye bose!” Agahinda k’umugabo waciwe inyuma n’umugore we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop