Suzan Namugenza w’imyaka 34 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi yo muri Uganda azira gukata igitsina cy’umugabo we agahita atoroka.Uyu mugore ubwo yari amaze gufatwa yagaragaje icyamuteye kubikora.
Iki cyaha ashinjwa uyu mugore witwa Namugenza Suzan yagikoreye ahitwa Kamuli mu Burasirazuba bwa Uganda mu byumweru 3 bishize.Amakuru yavugaga ko yari yarahungiye mu Karere ka Namutumba kwa Mukuru we.
Ubwo yari amaze gufatwa , uyu mugore yajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi kugira ngo abazwe iby’icyo cyaha ashinjwa. Mu kugera yo Suzan yasabye imbabazi avuga ko imyuka mibi ariyo yamukoresheje ayo amahano.
Umuvugizi wa Polisi mu gice cya Busoga Michael Kasadha yasobanuye ko kugira ngo Namuganza afatwe byanyuze mu baturage batanze amakuru kandi kandi ko hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo bamenye aho aherereye.
Kasadha yavuze ko uyu mugore Suzan Namugenza agomba kugezwa imbere y’Urukiko akaburanishwa.
Uretse ngo icyo cyaha cyo kugerageza kwica, uyu mugore akurikiranyweho n’ikindi cyo kwiba.
Umugabo we w’imyaka 45 y’amavuko witwa Moses Kawubanya yagaragaje ko yifuza kumva umugore Suzan Namuganza yakatiwe igifungo cya burundu kuko ngo yamuteye igikomere kitazasibangana.