Advertising

Umunyamakuru w’imikino yasezeye kuri Radiyo atangira kwikorera

05/07/2024 10:38

Umunyamakuru w’Imikino , Aime Niyibizi wamenyekanye ku ma Radiyo atandukanye arimo Radiyo Rwanda Ishami rya Rusuzi, Country FM, Isibo TV , Radiyo 10 na FINE Fm…., yamaze gutangaza ko yasezeye iyo yakoreraga yereka abakunzi  be aho yerekeje.

Aime Niyibizi , yasezeye Fine FM yari amazeho imyaka irenga 3 , abivuga anyuze ku mbuga Nkoranambaga ze zitandukanye.

Aime Niyibizi, yasezeye kandi abo bakoranaga kuuri FINE FM.Ati:”Reka nkoreshe aya mahirwe nshimire by’umwihariko abantu twabanye kuri  Radio Fine FM, mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire na Sports VAR [Cyatambukaga kuri Channel ye bwite, yahise ahindurira amazina akayita amazina ye]”.

Yakomeje agira ati:”Byari byiza kunguka ubunararibonye hamwe na Samu Karenzi nk’umubyeyi Taifa Bruno, Horaho Alexis , Muramira Francois Regis , Dukuze na Ishimwe Richard.Byari byiza cyane. Mpisemo kubafasha akanya gatoya ngo nduhukemo. Nizere ko vuba nzagarukana imbaraga”.

Umunyamakuru Aime Niyibizi, yabwiye abakunzi be ko bagiye gukomezanya kuri YouTube Channel ye yise Aime Niyibizi Empire, ayikuye kuri SPORTS VAR.

Previous Story

Umugore wafunzwe azira gukata igitsina cy’umugabo we yavuze ko yabitewe n’imyuka mibi

Next Story

FARDC na M23 bategetswe guhagarika intambara

Latest from Imikino

Go toTop