Advertising

RIP Sarah ! Sarah wari uri mu bagezweho mu mashusho y’indirimbo yitabye Imana -AMAFOTO

07/05/24 6:1 AM

Sarah Gwan wari uri mu bagezweho ndetse bakunzwe mu mashusho y’indirimbo zitandukanye yitabye Imana.

Mu mpera zukwezi kwa Kamena Nyina wa Sarah yakiriye inkuru mbi imubwira ko umukobwa we yakoze impanuka ubu akaba ari mu bitaro bya St Francis Hopital, bya hariya mu gihugu cya Kenya.

Nyina wa Sarah ubwo yari ageze kubitaro yatunguwe no gusanga umukobwa we yuzuranyeho amaraso ndetse n’ibikomere byinshi ku mutwe. Bamubwiye ko Sarah yahanutse mu itaje akikubita hasi.

Sarah yahanutse mu itaje muri foro ya 2 nyuma yo kugirana amakimbirina n’inshuti ze 3 harimo abakobwa babiri n’umusore umwe.

Ubwo nyina wa Sarah yageraga mu bitaro Sarah yari atarapfa, nyuma Sarah yaje gushiramo umuka.

Police yo muri Kenya ivuga ko iri mu iperereza ngo harebwe icyaba cyarateye uru rupfu cyanyacyo, ndetse na Mama we nawe ubwe avuga ko byanze bikunzwe Sarah ashobora kuba yarahanuwe n’imwe mu nshuti ze.

Previous Story

Umukobwa yahuye n’Imana baganira amasaha 3

Next Story

Umugore wafunzwe azira gukata igitsina cy’umugabo we yavuze ko yabitewe n’imyuka mibi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop