Umugore wa Sadio Mane yatangaje amagambo yakoze benshi k’umutima

15/01/2024 13:39

Sadio Mane amaze iminsi mu itangazamakuru nyuma y’ubukwe bwe na Aisha w’imyaka 18 y’amavuko.

 

Nyuma yo gukora ubukwe, uyu mugeni yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko amafaranga umugabo we afite n’igikundiro cye muri rubanda bitazatuma ahinduka ngo yibagirwe aho yaturutse.Benshi bavuze ko kuba Sadio Mane afite amafaranga menshi atari akwiriye gushaka n’umukobwa udafite izina.

 

 

Aganira na Mail, Aisha , yavuze ko kuba umugabo we ari icyamamare akaba afite n’amafaranga menshi ari byiza ariko ko bitazigera bimuhindura ngo yibagirwe ku ivuko.Uyu mugore yavuze ko atewe ishema no kwitwa umugore wa Sadio Mane [Mrs Mane].

 

Yagize ati:”Ndangamiye ubuzima bwanjye bushya kandi nzi neza ko buzaba butandukanye.Simfite igihunga na kimwe kubera ko uko yamamaye n’amafaranga afite bitazigera bimpindura.Ntabwo ibi aribyo bindaje inshinga.Nzaguma ndi njye nkomeze kwizera kwanjye”.

 

Yakomeje agira ati:”Ntabwo nigeze mfata umwanya munini kuri njye kuko turi umuryango udashyira ibyacu hanze.Ntabwo dukunda kwigaragaza ngo twishyire hanze.Nshisha make kandi uko niko narezwe kandi nta nakimwe kizahinduka kubera ubu bukwe nakoze.Gusa ntewe ishema no kuba umugore wa Sadio Mane”.

Nyuma y’aya magambo benshi bagaragaje ko batewe ishema n’uyu mugore wamashatse afite imyaka 18 ariko yemerewe n’amategeko gushaka.

Advertising

Previous Story

Rvssian yatangaje ko yakoze kuri Album ya Rihanna igiye kujya hanze

Next Story

Abagabo: Dore ibintu udakwiriye guhishurira umugore wawe niba utamwizera

Latest from Imikino

Go toTop