Rvssian yatangaje ko yakoze kuri Album ya Rihanna igiye kujya hanze

15/01/2024 13:02

Umwe mu bamaze kwamamara mu gukora indirimbo muri Jamaica Rvssian yemeje ko yakoze kuri Album ya Rihanna  #R9  avuga ko yari asanzwe ari umufana we cyane.

 

Uyu musore wo mu gihugu cya Jamaica yavuze ko Dancehall Album ya Rihanna ‘Things’ yashyizwe mu biganza bye kuri zimwe mu ndirimbo ziyiriho.Mu kiganiro yagiranye na ‘Let’s Be Honest’ Podcast, yagize ati:”Yego rwose, hari zimwe mu ndirimbo nakoze kuri iriya Album ye kandi baranyishyuye”.

Yakomeje agira ati:”Njye ndi umwe mu bafana ba Rihanna , nkunda umuziki we , ariko uko bisa ashobora kuba arimo kwita kubana be  n’umugabo we.N’ubusanzwe atari muri muzika ni umukire kandi umuziki urasereza rero ntabwo namuvugaho cyane ngo ni uko adaheruka”.

 

Rihanna amaze igihe kirekire yita kuri Brand ye ya Fenty, iherutse gutangazwa na Forbes nka zimwe mu zihenze ku Isi aho bavuze ko ihagaze Billion $2.8 . Umuzingo we kandi uzaba uriho indrimbo zitandukanye yakoze ku giti cye na cyane izaba ari iya 9.

 

Album aheruka yise ‘Anti’ yasohotse muri 2016  iriho indirimbo zitandukanye nka ‘Work’ yafatanyije na Drake bagacishijeho muri iyo myaka.

 

Uyu musore  Rvssian yemeza ko yatewe ishema nuko Rihanna yamukurikiye kuri Instagram agaragaza ko Rihanna atajya akurikira abantu kubw’impanuka bityo ko ari uw’agaciro kuri we.

Kugeza ubu Rihanna ntabwo yari yatangaza igihe iyi Album #R9 izasohokera gusa muri 2024 afite gahunda yo kwigaragaza muri muzika.

Advertising

Previous Story

Bugesera: Abaturage bari kurya amajanja n’amajosi y’inkoko

Next Story

Umugore wa Sadio Mane yatangaje amagambo yakoze benshi k’umutima

Latest from Imyidagaduro

Go toTop