Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru gitangaza ko mu gihe uri mu rukundo cyangwa washatse hari ibintu uba ugomba kwibikaho ukabigira ibanga nubwo benshi mu bashakanye nabo batekereza ko atari byiza guhishanya n’uwo mubana.Soma iyi nkuru.
Abahanga bavuga ko umuntu utizera hari ibyo ushobora kumubwira ejo cyangwa ejobundi ukabyicuza kabone niyo ngo mwaba mubana munzu imwe.
1.Ntukamuhe cyangwa ngo umubwire Konti yawe ya Bank.
Kubera ko ubuzima bubamo ibyiza n’ibibi kandi ukaba utizera uwo mwashakanye , birashoboka ko ushobora kumwizera ukamuha Konti yawe, mu gihe runaka ukicuza.Ibi biba gusa kubabana batizerana n’ubwo hari abavuga ko uwo utizera udakwiriye no kubana nawe.
2.Ntukamubwire umubare w’abo mwakundanye.
Niba uwo mugore utamwizera , ntukamumenere iryo banga kuko ashobora kukuvamo akabibwira abandi cyangwa akakurega k’umuryango wawe.Uyu mugore namenya ko wakuze usakuma abagore n’abakobwa, ashobora kuzatekereza ko uko wabasize nawe ariko uzamusiga , ubwo akagutakariza icyizre.
3.Ntukamubwire nabi.
Imitoma iba myiza ariko nanone, iba myiza cyane iyo imutaka.Ntabwo ari byiza ubwira inenge uwo mwashakanye.Benshi mu bagabo bakora amakosa yo kumena amabanga , ugasanga yabwiye umugore we ngo arabyibushye cyane , afite ibiro byinshi n’ibindi.Ibi kandi bishobora kumurakaza.