Mimi Ali Ngabo nk’uko yiyita kuri Konti ye ya Instagram yanyuzeho atanga ubutumwa, yavuze ko akunda umwana we yabyaranye na Meddy ashimangira ko yamuhinduriye ubuzima.
Â
Meddy na Mimi bakoze ubukwe tariki 22 Gicurasi 2021, mu bukwe budasanzwe bwabereye muri Amerika i Dallas bukitabirwa n’ibyamamare muri muzika Nyarwanda harimo ; The Ben, K8 Kavuyo, Emmy , Adrien Misigaro, King James wari waturutse i Kigali n’abandi.
Â
Nyuma y’ubukwe bwabo , bakomeje kwerekana urukundo birengagiza amagambo yavugwa ko bagize gushyamirana.Uko bukeye nuko bwije niko bagerageza gushyira hanze ibihe byabo byiza , nk’uko Mimi yabize agaruka ku mwana babyaranye.
Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yifashishije ifoto ye n’umwana we agira ati:”Umutima wanjye muto , mbega ukuntu wampinduriye ubuzima, mwana wanjye”.
Abanyuze mu hatangirwa ibitekerezo bavuze uburyo abagore ari intwari bashingiye ku rukundo Mimi akunda umuryango we.