Daniella Atim, wahoze ari umugore w’umuhanzi Jose Chameleon wamamaye muri muzika ya Uganda, yatangaje ko yafunguye konti kuri YouTube akayita ‘Diary of a Rited Wife’ izajya igaruka ku mubano we na Jose Chameleon batanyijwe n’ihohoterwa ngo yamukoreraga.
Nk’uko bigaragara kuri iyi YouTube Channel y’uyu mugore, yanditse ngo “Ndi Daniella Ati, uharanira uburenganzira bw’abagore , akabagira inama, mu nguni zose z’ubuzima”.Daniella Atim, yakomeje asaba abagore bose kwiyunga nabo kugira ngo bakomeze kurengera uburenganzira bwabo.Uyu mugore w’abana 5, yatangaje ko inkuru y’urukundo rwe na Dr Jose Chameleon ariyo azibandaho cyane.
Mu nteguza yayo,yagaragaje ko yarokotse ihohoterwa riteye ubwoba yakorerwaga n’umugabo we .Ati:”Muraho neza, amazina yanjye nitwa Daniella, murakaza neza kuri YouTube Channel yanjye.Nayikoze ngamije guhuriza hamwe abagore kugira ngo dusangire ubunararibonye twagize tunahuze imbaraga.Nkuko mu bizi narokotse ihohoterwa mu myaka 15 ishize rero tuzasangira byinshi”.
Yakomeje agaragaza ko muri gahunda ze n’abo bazafatanya harimo kugerageza guhuriza hamwe abantu bagaragaza ibyo bakorewe n’abagabo babo, ba se, n’abandi ariko babikora mu buryo bwo kugaragaza ukuri.Akomeza avuga ko ubuzima yabayemo ari abushyizwemo na Jose Chameleon bwarimo ibyiza n’ibibi ariko bikaba byuzuyemo uburibwe.
Daniella Atim, yashimangiye ko ubwo azagaruka akora ikiganiro cya mbere, azaba ashaka kugaragaza uko yahuye n’umugabo we, ubuzima bwibanze babanyemo uko bwaje kwangirika n’uko abayeho kugeza ubu.