Tanzania: Khalfani wamamaye mu gutunganya amashusho yapfuye

05/05/2024 11:22

Umusore wamamaye mu gufata amashusho y’abahanzi batandukanye muri  Tanzania yapfuye.Urupfu rw’uyu musore ruje nyuma y’urund rupfu rw’umusore wajyaga mu mashusho atandukanye witwaga Nishe.

Uyu musore yari yaramenyekanye muri Tanzania ku mazina ya Khalmandro ari nayo benshi bari bamuziho.Amakuru dukura muri Tanzania yemeza ko Khalmandro yapfuye ubwo yari mu Bitaro bya Muhimbili mu Mujyi wa Dar es Saalam.

Mu cyumweru gitambutse nibwo byatangajwe ko yarwaye.Nyuma y’aya makuru , ibyamamare bitandukanye byafashe umwanya bimwifuriza gukira no kugaruka muri muzika mu gihe kidatinze.Undi musore witwa Nisher nawe yari amaze igihe gito apfuye.

Director Nisher yapfuye tariki 13 Ukububoza 2023.Urupfu rw’uyu musore rwemejwe n’umuryango we dore ko yari uwo mu muryango w’umuvugabutumwa wamamaye muri Tanzania witwa Dr GeorDavie.Ati:”Umuryango wa Dr GeorDavie wemeje iby’urupfu rw’umwana wabo Nisher. […]”.

Mu minsi yakurikiyeho, undi musore witwa Noel Mwingila wamamaye nka Zuchy.Uyu musore wari usanzwe afotora , yaguye mu mpanuka ya Moto tariki 25 Mata 2024.

Advertising

Previous Story

Shaddyboo yagaragaje ko agikunda Meddy Saleh babyaranye

Next Story

Umugore wa Jose Chameleon yiteguye gushyira hanze iby’inkoni yakubitwaga n’umugabo we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop