Advertising

Dorimbogo yavuze ko atari yizera umukunzi we bamaze igihe bakundana

05/05/2024 12:47

Umuhanzi akaba n’umurwenya ku mbuga Nkoranyambaga Dorimbogo , ku  nshuro ya mbere yagaragaye mu kiganiro hamwe n’umukunzi we.Uyu mukobwa wavuze ko yahiriwe ndetse agaragaza ko kubwe ubukwe bwabo bwaba vuba cyakora nanone agaragaza ubwoba bw’uko atari yamwizera wese.

Dorimbogo yamenyekanye mu ndirimbo ziteye nk’urwenya zitandukanye zirimo ; Iroma, Dore imbogo, … Uyu mukobwa yakoze indirimbo z’amatora zigera muri 2 n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi barimo na Dr M baje no gutangaza ko bakundana bamwe bakabyita gutwika.Mu kiganiro bagiranye na Gerard Mbabazi [YouTuber], aba bombi beruye ku byo gukundana Dorimbogo avuga ko yageze iwabo.

Yavuze ko ubwo yajyaga gusura uyu musore uwabo , akajyanwa na Motari , yagezeyo agatangazwa n’uburyo ari abakire akibaza icyo yamukundiye.Ati:”Ubwo rero nageraga iwabo, nkabona amarembo, nkabona hetaje, naravuze nti, ese ni kubite hasi , mpite nipfira ?, Ikibazo Motari aragira ngo ndwaye igicuri kandi ndi muzima wabuze .. ubwo nahise mbwira Motari dusubirayo”.

Muri iki kiganiro Vava yavuze aganira na Motari yamubajije niba umusore uva mu bakire yamukunda cyakora amubwira ko ngo “Ariko Vava waba igicucu ,none se iwabo w’umuntu n’urukundo bihurirahe”.Dr M we yemeza ko iwabo nta bukire burenze bafite ndetse ko ngo  niyo baba babufite bwaba ari ubw’iwabo atari ubwe.

Ubusanzwe Vava ntabwo azwiho kurya indimi by’umwihariko iyo bigeze mu bimureba.Ni umwe mu bakobwa baje bagahita bakundwa ku mbuga Nkoranyambaga mu buryo bwihise.

Previous Story

Umugore wa Jose Chameleon yiteguye gushyira hanze iby’inkoni yakubitwaga n’umugabo we

Next Story

Bamurangiye mu Rwanda ! Rayvanny yabajije abakunzi be igihugu yakuramo umukobwa mwiza wo gukoresha mu mashusho

Latest from Imyidagaduro

Go toTop