Umugore ufite ibitsina bibiri, yatangaje urugendo rwe rwo kubana nabyo

June 18, 2024

Umugore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Anja urwaye indwara ituma agira ibitsina bibiri, yatangaje inzira y’inzitane anyuramo umunsi ku munsi.

Indwara yitwa Uterus Didelphys, ituma umugore uyirwaye agira ‘Uterus’ 2 zitandukanye arina ko uyu mugore amerewe kuko ngo yagerageje kwivuza kuva akiri muto ariko ntigire icyo bitanga.

Uyu mugore yagaragaje ko kubaho yivuza , akiyitaho cyane byamufashije kubaho imayaka yose amaze ari muzima.Uyu mugore witwa Anja , aganira na Daily Basis, yagiriye inama n’abandi bafite ikibazo nk’icye kwiyitaho bakamenya kujya kurebera abaganga ku gihe.

Yavuze ko kandi kugira abo aganira nabo harimo abo babana , nabyo ari kimwe mu byatumye abasha kumara igihe cyose nta pfunwe.

Ahari uri kwiyumvisha ko bidashoboka kuko utarabibona ariko bibaho.Uterus Didelphys ni indwara ituma umugore agira nyababyeyi 2 ndetse akagira n’ibitsina bibiri.

Abagore bahura n’ibizazane byinshi byagera ku myororokere akaba aribo baharirwa hafi 90 ku ijana kubyerekeye umwana.Nubwo bimeze bityo hari bamwe mu babyeyi barwara indwara ishobora gutuma bagira ibitsina 2 ndetse na nyababyeyi 2 ariko ugasanga ntibazi ibyaribyo ndetse n’ababegereye ntabyo bazi.

Iyi ndwara yitwa Uterus Didelphys nanone izwi nka ‘Double Uterus’ cyangwa Double Vagina.Ni ubusembwa bugaragara k’umugore mu gihe ‘Embryo’ irimo gukura.Iyi ndwara ituma habaho nyababyeyi 2 n’ibitsina 2.

Ikinyamakuru cyitwa ngo Health.com kigaragaza ko iyo ibi bibaye k’umugore bituma ajya mu mihango incuro 2 mu kwezi kumwe.Bakomeza bavuga ko uyu mugore ashobora kuva cyane ndetse no kubabara cyane bishobora no gutuma inda ivamo.

Ikinyamakuru cyitwa “Healthline” na cyo kigaragaza ko umukobwa ufite iki kibazo adapfa guhita abimenya gusa basobanura ko iyo uyu mukobwa ageze mu myaka 18, ashobora kuva cyane , kuribwa akaba yanarwara ‘Infection’.

Umugore ufite iki kibazo ahura ningorane zo kuba yatwita inda ikavamo, Twifashishije urubuga rwa Google ndetse n’izindi twagarutseho haraguru mu nkuru , abadamu bagirwa inama yo kwirinda no kurinda ubuzima bwabo kugira ngo birinde iyi ndwa ya uterus didelphys.

Previous Story

Umukobwa w’uburanga yasobanuye uko umukunzi we wamucaga inyuma yaje kwandura SIDA

Next Story

“Ntabwo dufasha umutwe wa M23” ! Ingabo za Uganda zongeye guhakana gufasha M23

Latest from HANZE

Go toTop