Yorohereza abantu kuganira ikavuga nk’umuntu ! Ibyo wamenya kuri ChatGPT ije gusimbura Google

21/02/2023 17:25

Hari imbuga nyinshi kandi zitandukanye bantu bifashisha mu rwego rwo gushaka amakuru atandukanye.Iyi ChatGPT ikora neza nka Google isanzwe ikoreshwa na benshi ariko yo ikagira umwihariko uyitandukanya na Google ubwayo.

Iyi ChatGPT ifasha abantu kuganira, gushaka ibibazo n’ibisubizo byabo , kuyibaza ibyo wibagiwe.,.. Ibi bitanga ibisubizo mu buryo butandukanye cyane n’uburyo Google ikoresha nk’uko byagarutsweho na Nac mu mashusho yashyize hanze asobanura ubu buryo bwa ChatGPT.

Iyi ChatGPT iraba ubucuruzi bukomeye mu myaka iza dore ko ‘Microsoft’ yemeye gushora miliyari y’amadorari mu kizwi nka ‘OpenAI’. Iyi mpinduramatwara y’ikoranabuhanga yahinduwe nyuma ya ChatGPT ubu niyo iri guha imbaraga Microsoft nshya ya ‘Bing’ hagamijwe gukomeza gukora ubushakashatsi kuri Google.

Ibi bigaragaza ko amaherezo intego zo kubaka ubwenge bushya bwa AI zizagerwaho mu bice byose by’ubuzima bwa muntu nk’uko bgaragazwa niyi ChatGPT yatangiye gukoreshwa hamwe na hamwe ku isi. OpenAI yatangaje serivisi ya ChatGPT Plus isubiza vuba kandi ikabona ibintu bishya vuba.

Nac ati:”Iyi ChatGPT niyo iyoboye cyane ku makuru avugwa kuri Internet, abahanga bemeza ko yaje ije gusimbura ‘Google’ isanzwe ikora nk’umtima cyangwa ubwonko bw’ubushakashatsi ku isi.ChatGPT , isurwa byibuze n’abarenga Miliyoni 10 k’umunsi , ibihumbi ijana by’amadorali (100 RWF arenga ) niyo mafaranga ikoresha k’umunsi kugirango ibashe gutanga service bisanzwe.

Biteganyijwe ko iyi ChatGPT izinjiza Miliyoni 200 buri mwaka mu gihe biteganyijwe ko izinjiza Miliyari imwe mu mwaka wa 2024 wose.Iyi ChatGPT ishobora gusubiza ikibazo cyose wakwibaza,ivuga nk’umuntu muyandi magambo”.

Ubusanzwe ‘Google’ n’izindi mbuga zitanga ubusobanura , bifatwa nk’ubwonko bw’abantu mu mirimo yabo dore ko aho gutekereza babikoresha bagasubizwa vuba bagahabwa ibirenze ibyo bibazaga.Iyi ChatGPT nicyo nayo iteganyijweho n’ubwo itaragera mu bihugu byose byo ku isi.Mu nkuru zacu z’ubutaha tuzagenda tubasobanurira uko ChatGPT ikora ndetse n’icyo byagusaba kugira ngo uyibone.

Advertising

Previous Story

Umukobwa witabiriye Miss Rwanda ubu ni umwe mu basirikare bakomeye

Next Story

Umugeni yasakuje cyane mu bukwe nyuma yo kumenya ko uwa mwambariye yaryamanye n’umugabo we mbere y’ubukwe bwabo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop