Iyi nkuru y’uyu mugabo wari usanzwe afite umugore akishyurira umukobwa kaminuza yose nyuma umukobwa akaza kumucika ikomeje kuvugisha benshi mu gihugu cya Nigeria.
Ibi byaje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga binyuze ku rubuga rwa Facebook aho umwe mu bantu yashyize hanze ayo makuru.Nk’uko amakuru avuga ko uyu mugabo yishyuriraga iyo nkumi amafaranga y’ishuri ya kaminuza ndetse akanarenzaho icumbi ry’uwo mukobwa nayo kumufasha mu buzima bwe bwaburi munsi.
Uyu mukobwa bijya kwanga bivugwa ko yari yarabuze uko yiga nyuma y’uko papa we umubyara apfiriye kandi ariwe wamwishyuriraga amafaranga yishuri ngo yige.Ubwo inkuru y’uwo mukobwa yageraga kuri uwo mugabo, yumvise ko akwiye gufasha ndetse yiyemeza gufasha uwo mukobwa ngo arangize amashuri ye ya kaminuza gusa anateganyako bashobora kubana.
Uyu mukobwa akirangiza kwiga uyu mugabo yamubajije amanota ye n’umwanya yacyuye mu masomo ye gusa nkuko abyivugira ariko umukobwa aratsemba.Ubu uyu mukobwa yanze kongera kuvugisha uyu mugabo ndetse ntanubwo uyu mugabo azi aho uyu mukobwa yagiye.
Uyu mugabo yababajwe nuko yagiriye neza uyu mukobwa ariko bikaba byarangiye uyu mukobwa ahindutse umwanzi we atazi icyo azira na cyane ko ngo yari yaramukunze.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: TUKO