Umugabo yarwanye n’umukobwa nyuma yuko amuguriye inkoko n’ifiriti aziko baratahana bakaryamana birangira umukobwa abyanze

14/01/2024 09:40

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya warwanye n’inkumi ubwo yari yayisohokanye akayigurira inkoko n’ifiriti aziko baratahana bakaryamana birangira umukobwa abyanze.

 

Nkuko amakuru akomeje kubyemeza, uyu mugabo uri mu myaka ya 30 na 45, yasohokanye umukobwa mu mujyi wa Nairobi amugira inkoko n’ifiriti aziko mu nyuma umukobwa bari butahane bakaryamana ariko siko byagenze.

 

Ubwo uyu mugabo yageraga ku ngingo yo gutahana n’umukobwa, umukobwa yabiteye utwatsi aramwigarika, Niko gutangira gufatana mu nashati.

Abantu bahanyuze nibo bashatse kumenya uko byagenze ngo barwane, maze umukobwa avuga ko uwo mugabo yamuguriye inkoko n’ifiriti bihagaze amafaranga 670 yo mu gihugu cya Kenya yonyine ariko ngo akaba yashakaga ko baryamana.

 

Nkuko uyu mukobwa yabivuze, yashakaga kugaragaza ko uyu mugabo amafaranga yamuguriyemo inkoko n’ifiriti ari macye cyane kuburyo atamwemerera ko baryamana.Uyu mukobwa yahise afata moto asiga abwiye umugabo kutibesha ngo amukurikire.

 

Abantu benshi bari aho Bose bifashe ku minwa barumirwa barashoberwa kubera uburyo umugabo yari amaze guseba ubwo umukobwa yamwangiraga ko batahana ngo bajye kuryamana.

 

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

N’ubwo afite ubumuga yabaye intwari yo gutwita umwana akamubyara akamurera

Next Story

Umugabo yatunguranye yerekana isanduku abana nayo avuga ko yayiguze mu buryo bwo kwizigamira ku rupfu rwe

Latest from HANZE

Go toTop