Umugabo yatse rifuti pandagare yanga gusohoka avuga ko ashaka ko bamugeza kuri sitasiyo ya police agasuhuza abariyo

07/02/2024 08:45

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya watse rifuti muri pandagare [imodoka ya police] ageze imbere abwiwe kuvamo arabyanga kuko ashaka ko hari ahandi bamugeza.

 

Nkuko bikomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga cyane mu mashusho uyu mugabo yafashwe, yavugaga ko aho bamugejeje atariho ashaka kugera.

 

Muri ayo mashusho uyu mugabo aba avuga ko ashaka ko bamugeza kuri sitasiyo ya police kuko yifuza gusuhuza abantu Bose bariyo kugira ngo yumve Niba bameze neza aho bafungiwe.

 

Icyakora uyu mugabo akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga kubwo kugaragaza ko adatinya kujya muri pandagare mu gihe abandi bayijyamo bafite ubwoba cyane.

 

 

Abanyarwanda baca umugani ngo aho umugabo agiye urenzaho itaka, kimwe n’uyu mugabo yumvaga akwiye kwita ku bandi bari Miro gereza kuko nawe ashobora kwisanga yafunzwe.

 

 

 

 

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

Umugaba Mukuru wa RDF yitabiriye ibirori bya UPDF aramukanya na Perezida Yoweli K. Museveni- AMAFOTO

Next Story

“Mureke abagabo banyu basambane uko babishaka kuko abagabo bose ni bamwe” ! Umukobwa akomeje kubuza abagore gutanga gatanya

Latest from HANZE

Go toTop