“Mureke abagabo banyu basambane uko babishaka kuko abagabo bose ni bamwe” ! Umukobwa akomeje kubuza abagore gutanga gatanya

07/02/2024 08:50

Kimwe mu bintu bituma ingo zubu zidakomera ngo bubake, ni ugucana inyuma hagati yabo ariko kenshi usanga abagabo aribo bashinjwa guca inyuma abagore babo kurusha uko abagore babo babikora.

 

Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya yifatiye imbugankoranyamaga maze agira inama abagore bubatse ndetse nabo Bose bateganya kubaka uko zubakwa ndetse nuko bakwiye kwitwara mu rugo rwabo.

 

Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze uyu mukobwa yavuze ko abagore bakwiye kureba abagabo babo bakajya babaca inyuma ngo kuko muri iyi minsi biragoye kubona umugabo udaca inyuma umugore we.

 

Mu magambo ye yagize ati “biragoye ko umugabo ashobora kurya indyo imwe kuko ngo rimwe na rimwe acyenera guhindura indyo Arya akajya gushaka izindi ndyo zo kurya. Bityo si ngombwa ko uhana gatanya n’umugabo wawe ngo yaguciye inyuma hubwo ukwiye kumenyera ko ariko zubakwa.”

 

Uyu mukobwa yiyise uzobereye mu kugira inama abashakanye, gusa ibyo yavuze abantu benshi bakomeje kugaragaza ko batabishigikiye ndetse ko nubwo yiyita inzobere mu ngo ariko ibyo yavuze byo ntibikwiye.

 

 

 

 

Source: TUKO

 

Advertising

Previous Story

Umugabo yatse rifuti pandagare yanga gusohoka avuga ko ashaka ko bamugeza kuri sitasiyo ya police agasuhuza abariyo

Next Story

Nta rugero rwiza natanga rwo kuba umugabo kuko nanjye ubwanjye byarananiye ! Almasi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop