Advertising

Umugabo yateye inda nyirabukwe maze abonye ibyo yakoze ahitamo guhunga iwe mu rugo

02/10/24 7:1 AM
1 min read

Umugabo wo mu gihugu cya Tanzania akomeje gukorwa n’isoni nyuma yo gukora amahano agatera inda nyina w’umugore we bikarangira igusebo kimurenze agahitamo guhunga iwe mu rugo.

 

Nkuku uyu mugabo witwa Ibrahim abyivugira, ubusanzwe atwara moto yavuze ko yaryamanye na nyirabukwe atabizi ariko yumva ko atazatwita ariko bikaba byarangiye amuteye inda.

 

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Afrimax, uyu mugabo yavuze ko yavukiye mu muryango ucyennye bityo akaba atarabashije kwiga neza, aribyo byatumye yisanga yagiye kuba umumotari.

 

Icyakora avuga ko ubuzima bwe bwahindutse ubwo yahuraga n’umugore we Shariffa. Bahuye amutwara kuri moto ariko umubano wabo uza gukura aribyo byaje gutuma bisanga bashyingiranwe ndetse babaye umugabo n’umugore.

 

Icyakora nyina wuyu mukobwa ngo yamufataga neza, rimwe nibwo umugore we yamusabye kujya kureba Niba nyina ameze neza kuko ngo yari amubwiye ko atameze neza, agezeyo atungurwa no gusanga nyirabukwe yambaye ubusa ari kogera hanze.

 

Nibwo uyu mugabo ngo yaryamanye na nyirabukwe ariko ntiyari aziko yamuteye inda. Akimara kubimenya yahise ahunga iwabo, icyakora avuga ko akumbuye umugore we ndetse ko ashaka ko yakongera kwiyunga n’umugore we.

Sponsored

Go toTop