Ana wamamaye muri filime y’abana yitwa ‘Coco’ yapfuye

02/01/2024 15:14

Umukinnyikazi wa Filime witwa Ana Ofelia Murgua  wamamaye mu yitwa Coco yapfuye nku myaka 90 y’amavuko.

 

Umukinnyi wa filime wamamaye mu yitwa Coco aho bakoresheje ijwi rye cyane,yapfuye afite imyaka 90.Muri iyi filime hagaragaramo umwana wari ufite impano yifuza kuzaba umuhanzi akambukiranye hantu hanini kugira ngo agere kundoto ze.

Uyu mugore wari umaze imyaka 60 muri Cinema, yakinnye ari mama Coco muri iyo filime yaje gutuma izina rye ryamamara cyane.Amakuru y’uko yapfuye yamenyekanye ku munsi wo ku cyumweru atangajwe n’inzego z’Ubuyobozi muri Mexico zishinzwe ubuhanzi , ubugeni na Cinema, gusa ntibagaragaza neza icyo yazize.

 

Muri iri tangaza bagaragaje Mama Coco, nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu ruganda rwa Cinema muri iki gihugu.Uwitwa Lucina niwe wemeje iby’urupfu rwe.Umwana ugaragara muri iyi Filime yisanze kumusozi wuzuye imirambo gusa ubwo we yari mu rugamba rwo gushaka impano ye yo kuririmba.

 

Advertising

Previous Story

Umugabo yasize umuryango we ajya muri America gushaka amafaranga nyuma y’imyaka 30 agaruka imbokoboko

Next Story

Abakobwa b’uburanga bifurije Miss Naomie wambitswe impeta kuzahirwa mu rukundo

Latest from Cinema

Go toTop