Ese umugore ashobora kwikuramo intanga ngabo zamaze kumugeramo nyuma yo kuryamana n’umugabo ?

19/03/2023 21:07

Iki ni kimwe mu bibazo byibazwa n’abantu benshi cyane.Bamwe bati:”Ese niba umugabo aryamanye n’umugore , umugabo akarangiza atakoresheje agakingirizo , byashobokako izo ntanga zamaze kugenda zagarurwa nyuma?”. Ni ikibazo ariko muri iyi nkuru urabona igisubizo.

Iki kibazo kigoye gutya cyarenze ibinyejana bose bacyibaza.Yego ! Birashobokako umugore n’umugabo bagiye gukora imibonano mpuzabitsina babasha gushyiraho uburyo bwo kuboneza urubyaro nk’uko Leta y’u Rwanda yabishyizemo ndetse ihora ibishishikariza abantu bose.Iyo bigeze kukuba umugore yakuramo intanga zamaze gushyirwamo n’umugabo nk’uburyo bwo kwirinda ko habaho gusama , nta bimenyetso bifatika byigeze bishyirwa hanze kugira ngo byibura abantu bemere ko hari ubwo bishoboka.

Ikinyamakuru WebMD intanga z’umugabo iyo zamaze kwinjira mu gitsina cy’umugore arizo zikora igi rishobora gutuma uwo mugore atwita akaba yabyara.Binyuze mu mibonano mpuzabitsina, umugabo nibwo ashobora kuboneza intanga ze mu gitsina gore zikagenda zigaca kuri Cervix zikagera muri uterus zikabona kugera ku gi.

Kabone n’ubwo bamwe bemera ko izi ntanga zishobora gusohokera munkari, mubizwi nka ‘Disharge’ bituruka mu myanya y’ibanga y’umugore ariko ntakimenyetso na kimwe kibihamya.

Bamwe mu bagore baba badashaka gutwita, bamara gukora imibonano mpuzabitsina bakirukira mu bwogero koga mu myanya y’ibanga yabo kuko baba baziko aribwo bakuramo intanga ngabo zamaze kugenda gusa nyuma y’ibyumweru bibiri bagasanga batwite.
N’ubwo kwirinda hakoreshejwe uburyo bwo kwamuganga birinda gutwita ariko ntabwo birinda agakoko gatera SIDA ndetse n’zindi ndwara zandurira mu mubonano mpuzabitsina.Ntabwo bishobokako umuntu yakura intanga mu gitsina zamaze kugeramo.

Advertising

Previous Story

Dore ibiribwa bituma igitsina cy’umugabo gikura

Next Story

Umugabo yashatse gutema umugore we arakwepa umuhoro ufata umwana

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop