Umugabo yakoze ibidakorwa aryamana n’umwana we amutera inda.Benshi bakomejekuvuma Isi bavuga ko yashaje basabira uyu mugabo ibihano.
Nkuko uyu mukobwa yabivuze, yavuze ko ubwo yari afite umwaka umwe gusa, nyina umubyara yahise amuta amusigana na se umubyara maze abana na se ndetse na mukase kuko se umubyara yahise ashaka undi mugore.
Bamwe mu baturanyi b’uyu mukobwa witawa Esther nibo ngo bamubwiye icyatumye nyina umubyara amusiga aruko nyina umubyara yahohoterwaga na se amuhoza ku nkeke bityo ahitamo kumuhunga aragenda.
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Afrimax English, yavuze ko yababajwe n’uburyo nyina yamusize agahora ategereje ko azagaruka kumufata ariko bikarangira amaso aheze mu kirere. Yaje kumenya ko impamvu nyamukuru yatumye nyina umubyara agenda aruko se umubyara yapanganga kumwica mu ibanga.
Kubera ko nta nyina cyangwa umugore umwitaho wabaga aho, se umubyara yaramusambanyaga ndetse akihangana kuko n’ubundi ntamuntu yabaga afite wo kuganiza ibyo ahura nabyo buri munsi.
Ubwo se umubyara yamuterega inda, yaje kubyara umwana w’umuhungu maze atangira kugirwa inama yo guhunga kuko ngo se umubyara nawe yabangaga kumwica. Yaje kujyana se umubyara mu buyobozi ariko mbere Yuko afatwa n’abashinzwe umutekano yahise atoroka arabura.
Icyakora avuga ko nyuma yaje kumva amakuru ko se umubyara ashobora kuba yarapfiriye iyo yahungiye. Kuri ubu uyu mukobwa afite agahinda gakomeye ndetse ahamya ko afite ibibazo byo kwita ku mwana we bityo akaba asaba ubufasha.
Abakoresha imbugankoranyamaga bakomeje gufasha uyu mukobwa uko bashoboye kose.
Source: ghapage.com