Amerika: Abantu icyenda bishwe barashwe

07/05/2023 11:16

Umugabo witwaje intwaro wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yishe arashe abaturage umunani bari mu iduka mu Mujyi wa Dallas ho muri Leta ya Texas, na we ahita araswa na polisi.

BBC yanditse ko uwo mugabo yarasaga abatambuka bose ntacyo yitayeho, bituma abari aho bahungishwa kugira ngo batahatakariza ubuzima.Mu bishwe ngo harimo n’abana, aho kuri ubu abagera kuri barindwi bari gukurikiranirwa mu bitaro, mu gihe batatu muri bo barembye.

Umuyobozi ushinzwe ubutabazi mu gace ka Allen mu majyaruguru y’Umujyi wa Dallas, yavuze ko abo baturage barindwi barimo n’uwari witwaje imbunda bapfiriye aho ibyo bikorwa byabereye, mu gihe babiri bandi bashizemo umwuka bageze kwa muganga.Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Brian Harvey yavuze ko “polisi yumvise urusaku rw’amasasu ijya aho ruri guturuka, ikihagera irasa uwamishaga amasasu mu baturage.” Abishwe bari hagati y’imyaka itanu na 51.

Meya w’Umujyi wa Allen, Ken Fulk yavuze ko Allen ari agace gahora gatekanye ariko uyu munsi waje ari agahomamunwa.
Ati “Ndashimira polisi n’abashinzwe ubutabazi bagobotse abaturage mu buryo bwihuse cyane ko bifashishije imyitozo bahawe batitaye ku mbogamizi izo ari zo zose bahuraga nazo.”Allen igizwe n’abaturage ibihumbi 105 aho abafite imyaka kuva kuri 21 kuzamura bamerewe gutunga imbunda nto mu gihe nta byaha bashinjwa.Kuri ubu amabwiriza abuza gutunga imbunda nini muri aka gace ngo nayo ni make, byumvikana ko hari umubare utari muto w’abazitunze.

Kuva uyu mwaka watangira, muri Amerika hamaze kuba ibikorwa byo kurasa mu ruhame bigera ku 198, aho buri gikorwa cyaguyemo cyangwa kigakomerekeramo abaturage barenga bane, ibituma biba byinshi bibayeho muri iki gihugu kuva muri 2016.Muri iki cyumweru kandi Polisi ya Texas yataye muri yombi Francisco Oropesa ukekwaho kwica arashe abaturanyi be batanu barimo umwana w’imyaka icyenda.Mu bihugu biteye imbere, Amerika niyo ifite umubare munini w’abicwa barashwe, aho mu 2021 babarirwaga mu bihumbi 49, ibyiyongereyeho ibihumbi bine ugereranyije n’abari barashwe mu kwaka wabanje.

IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

“Igikwe se Slay wacu aragikoze ?” ! Marina yateranye imitoma n’umuhanzi Yvan Muziki bivugisha benshi

Next Story

Umugabo yaranshutse antera inda incuro 2 zose kandi afite undi mugore n’abana ahandi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop