Advertising

“Umugabo yaranshutse abari njye wishyura inkwano nyuma y’ubumwe aranta” ! Emmah

12/28/24 4:1 AM
1 min read

Umugore wo muri Kenya yavuze uko urugo rwe rwamubereye umusaraba nyuma y’aho umugabo amushutse akaba ari we wishyura inkwano yari yaciwe n’iwabo w’umukobwa. Uyu mugore agira bagenzi be inama by’umwihariko abakobwa kujya babanza gushishoza.

Umugore witwa Emmah avuga ko yarokotse urukundo rubi kuko ngo we n’umukunzi we bahuriye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Facebook bagakundana ariko ngo inshuro zose bahuraga bakarya , bakananywa Emmah niwe wishyuraga ibyakoreshejwe kugeza na nyuma yo kubana.

Yatangiye kubona ko umugabo we ntacyo azamufasha mu buzima muri ubwo buryo kuko ngo ntacyo yitagaho mu byerekeye kuba bafatanya mu kubaka urugo rwabo.

Mu gihe cyo gukora ubukwe ngo Emmah yabwiye umukunzi we amafaranga y’inkwano bamuciye arayemera , ku munsi nyirizina ategereza ko umusore yishyura araheba , biba ngombwa ko amusaba ku mwushyurira undi nawe arabikora no ku munsi w’ubukwe ntiyahagera.

Icyatunguye Emmah ni uko ngo uyu mugabo yiyitaya umukozi w’Imana , ariko agashyira ubuzima bwe mu kuzimu , akabaho mu gahinda, kwiheba no kwiyanga.

Emmah agira inama abakobwa kujya babanza gushishoza neza mbere yo kwemerera abantu kubana nabo kuko ngo biba bigoye kubona urukundo rw”ukuri.

Sponsored

Go toTop