Umugabo yapfuye kuri Noheli kubera inkoni yakubiswe n’umugore bamaze amezi 6 babana

27/12/2023 14:26

Umugore w’imyaka 58 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi yo muri Uganda ashinjwa kwica umugabo we w’imyaka 85 amuhoye kutumvikana ku bintu mu rugo rwabo.

 

Janet Apio yakubise umugabo mpaka apfuye , amuhoye ko yatashye yasinze inzoga yanyoye mu gace batuyemo muri Uganda.

Ikinyamakuru Monitor gitangaza ko aba bombi bavuye mu rugo rwabo tariki 24 Ukuboza 2023 mbere gato y’uko Noheli igera.Gusa ngo Acot yaje gusiga umugore we muri ako gace arataha.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugore we yaje gutaha saa munane z’amanywa ageze mu rugo batangira kurwana kugeza ubwo havuyemo n’urupfu.

Acot yashakanye na Apio mu mezi atandukanye ashize nyuma y’urupfu rw’umugore we bari barabyaranye abana be.Umwana mukuru wa Acot Maurice Okello, yavuze ko uyu mubyeyi yaje kumubwira ko se yapfuye aguye kumusozi.

Ati:” Akibimbwira nahise niruka cyane , ngeze murugo nsanga aryamye hasi afite ibikomere ku mutwe”.Apio yajyanywe kuri Police mu gihe umubiri w’umugabo we watwawe muri Morgue.

Advertising

Previous Story

Dore ibintu bizakwereka ko umukunzi wawe agufata nk’amahitamo ye yakabiri

Next Story

RDF yavuze ko yiteguye intambara mu gihe u Rwanda rwaterwa

Latest from HANZE

Go toTop