RDF yavuze ko yiteguye intambara mu gihe u Rwanda rwaterwa

27/12/2023 15:36

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko Igisirikare cy’ u Rwanda cyiteguye intambara Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Felix Tshisekedi amaze iminsi akangisha.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Rwivanga mu kiganiro cyitwa The Long Form With Sanny Ntayombya , yabajijwe uko byagenda mu gihe amagambo Tshisekedi avuga yayashyira mu bikorwa.

Yasubije ko Ingano z’u Rwanda ziteguye kurinda Igihugu mu gihe cyaterwa.

Yagize ati:” Ndasubirisha Ikibazo cya Politike, Igisubizo cya Gisirikare. Turiteguye kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu”.

Ibi yabivuze nyuma y’amagambo ashobora intambara ku Rwanda yavuzwe na Perezida wa Congo ubwo yari ari gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza.

Isoko: Umuryango

Advertising

Previous Story

Umugabo yapfuye kuri Noheli kubera inkoni yakubiswe n’umugore bamaze amezi 6 babana

Next Story

Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘BIRYOHA BISANGIWE’ – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop