Dore ibintu bizakwereka ko umukunzi wawe agufata nk’amahitamo ye yakabiri

27/12/2023 13:53

Niba ufite umukunzi ariko akaba adakunda ku kwikoza , cyangwa ukabona nta kwitaho uko bikwiye menya ko ashobora kuba agufata nk’amahitamo ye ya kabiri utangire kumugarura mu murongo wifuza.

 

Gukunda umuntu utakwitaho biba bibi cyane kuko bituma ushobora guhura n’akaga gakomeye ko kwisanga wangirijwe amarangamutima, ariko hari ubwo ushobora gukumira amazi atararenga inkombe ukigarurira uwakabaye uwawe.

 

Kimwe mu bishobora ku kwereka ko uwo mukundana yakugize amahitamo ya kabiri agabanya ku kwitaho.Umukunzi wawe azatangira ku kwitaho gake cyane, nagusaba amazi akonje ukayazana ahite agutuma n’ashyushye uwo mwanya.Ibi bizakwerekako atacyita kumarangamutima yawe.

 

Ikindi ni uko mutajya muhana.Ubundi urukundo si ugutanga gusa, ahubwo utanga nawe arakira.Gukundana n’umuntu bisobanuye ko umukunda nawe akagukunda.Abahanga mu rukundo bavuga ko ‘Amagambo adasobanura urukundo’, mu gihe umuha uko wifite ariko ukabona we ntacyo yitaho , menya ko uri amahitamo ye ya kabiri.

 

Uwo mukunzi wawe ntabwo acyifuza ku kuvugisha.Mu gihe ukundana n’umuntu ariko ukabona ntabwo akikwitayeho menya ko yakuzinutswe kubera ko afite undi.

Ikindi ni uko mutagisangira ku mafaranga.Urukundo rwawe niwe mbaraga zawe, niba mukundana , byari bikwiye ko mufatanya no muri byose ariko iyo umusabye ubufasha nta kwitaho.Ibi nabyo bikwerekeko atakwitaho.

 

Advertising

Previous Story

Urukundo rwa Zuchu na Diamond Platnumz ruzarangirana n’umwaka wa 2023

Next Story

Umugabo yapfuye kuri Noheli kubera inkoni yakubiswe n’umugore bamaze amezi 6 babana

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop