Umugabo yabuze amafaranga yo kwishyura nyuma yo kumara iminsi 12 muri hotel ategereje umukunzi we agaheba

18/01/2024 11:17

Mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya wabuze amafaranga yo kwishyura nyuma yo kumara iminsi 12 muri hotel ategereje umukunzi we, ariko umukunzi we akanga kuza.

 

Uyu mugabo witwa Namayi Lubanga yisanze mu maboko y’abashinzwe umutekano yishyuzwa amafaranga menshi angana n’ibihumbi 466,965 yishyuzwa na hotel yo mu mujyi wa Nairobi yitwa Pacific Hotel.

Ibyo byose ngo byatangiye ubwo uyu mugabo Lubanga yapanze ko we n’umukunzi we bazajya gusangira umwaka mushya wa 2024 bakawurira hamwe muri iyi hotel. Byose biza kwicwa nuko uyu mukunzi wuyu mugabo atigeze ahagera.

Uyu mugabo akaba ari mu maboko y’abashinzwe umutekano muri gereza aho bategereje ko yishyura amafaranga y’abandi kugira ngo abone kurekurwa.

Mu mafaranga uyu mugabo yishyuzwa harimo amafaranga y’ibyo kurya yariye, ibyo kunywa ndetse nayo kwishyura icyumba yabagamo.Imbere y’urukiko uyu mugabo yagize icyo avuga.

Yagize ati “ nyakubahwa natengushwe n’umugore nari ntegereje kuri Pacific Hotel ariko ntiyahagera. Namutegereje iminsi 12. Ninawe wari kwishyura fagitire zirimo ibiryo, ibyo kunywa ndetse naho naryamaga.”

 

Imyanzuro y’urukiko ntirasohoka ariko uyu mugabo avuga ko akomeje kugorwa nuko atazabasha kwishyura amafaranga yose bari kumwishyuza. Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kumirwa.

Source: Gazeti La Taifa Leo

Advertising

Previous Story

Kenya : Umugore utazwi yajugunye uruhinja mu isoko

Next Story

Ese kubenga Zuchu kwa Diamond Platnumz ni ukumusuzuguza cyangwa ni Filime bari gukina ?

Latest from HANZE

Go toTop