Kenya : Umugore utazwi yajugunye uruhinja mu isoko

18/01/2024 11:06

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane nibwo hatoraguwe uruhinja rukiri ruto cyane mu isoko ryitwa Njukini hakaba hakomeje gushakisha nyina wuyu mwana ukiri muto cyane.

 

Nkuko byatangajwe n’umugore usanzwe ari umucuruzi wacuruzaga muri iryo soko witwa Judy Kimeshinda w’imyaka 34, yavuze ko uyu mwana yamutoraguye iruhande rwa kiosk iri aho hafi mu isoko.

 

Uyu mugore akaba yahise ashyikiriza uyu mwana abashinzwe umutekano ndetse bakaba nabo bahise bihutisha uyu mwana ku ivuriro kugira ngo barebe Niba nta kibazo yahura nacyo ndetse no mu buryo bwo gukora iperereza ry’imbitse ryo kumenya ababyeyii buyu mwana.

 

Ubuyobozi bufatanije n’abashinzwe umutekano burashishikariza abaturage kurangisha umwana no gutanga amakuru ku mugore waba wabuze umwana we cyangwa uwo Bazi ushobora kuba yataye umwana.

Ikibazo cyo kubyara Abana bakajugunywa muri aka gace gisanzwe gihari ndetse ngo bakomeje gukora uko bashoboye ngo barebe ko babona umuti wiki kibazo.

Ese wowe wumva ari izihe mpamvu zumvikana zishobora gutuma umubyeyi abyara umwana agahita amujugunya akiri uruhinja rutaramara n’ukwezi????Source:

citizen.digital

Advertising

Previous Story

Bivuze iki Niba umugabo wawe akugereranya n’abandi bagore ! Dore icyo wakora

Next Story

Umugabo yabuze amafaranga yo kwishyura nyuma yo kumara iminsi 12 muri hotel ategereje umukunzi we agaheba

Latest from HANZE

Go toTop