Advertising

Ese kubenga Zuchu kwa Diamond Platnumz ni ukumusuzuguza cyangwa ni Filime bari gukina ?

01/18/24 11:1 AM
1 min read

Nyuma yo kwerura ko adakundana nawe , byakuruye impaka.

Bisa n’aho Diamond Platnumz yari arambiwe guhora ahimbirwa ibinyoma na Zuchu utarasibaga kuvuga ko amukunda.Niba koko atari igice cya Gatatu cya Young Famous, ikiganiro gica kuri Netflix bari gukina, Diamond Platnumz yari arambiwe ibinyoma.

Ibi byatangajwe na Diamond Platnumz aho yise Zuchu , umukobwa uwariwe wese. Ni itangazo yashyize kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram story ] mu masaha ya mu gitondo ya tariki 18 Mutarama 2024 avuga ko Nta mukunzi agira.

Yagize ati:” Reka mbatangarize byeruye ko ndi njyenyine [ Single ], sindimo gutereta cyangwa ngo mbe ndi mu rukundo n’umukobwa uwari wese rero kubw’ibyo sinkomeze gushyirwaho umukobwa uwari we wese. Ningira umukunzi nzabimubwira cyangwa mubereke nk’uko nsanzwe mbikora”.

Nyuma y’aya magambo benshi bagaragaje ko Diamond Platnumz yasuzuguye Zuchu cyahe ngo akamwanga mu buryo butari bukwiriye.

Sponsored

Go toTop