Umugabo w’imyaka 54 yashakanye n’umukobwa w’imyaka 4 ufite ubumuga kugira ngo arengere ubuzima bwe

10/01/2024 08:40

Ubusanzwe tuziko gushyingiranwa ari igikorwa kiba hagati y’umugore n’umugabo ndetse bikaba babyemeranijeho bose babizi, ku buryo usanga buri umwe ahitamo uwo bagomba kubana kuko abona ko aribyo bikwiye kandi nyabyo.

 

 

Sibyo gusa kandi gushyingiranwa kenshi bikorwa nabo bantu barengeje imyaka y’ubukure mbese aho buri umwe aba akuze. Gusa siko bimeze kuko bimwe mu bihugu bigiye bitandukanye hari igihe usanga bashyingiye abana bakiri bato batarageza ku myaka y’ubukure.

 

 

Ni muri ubwo buryo, inkuru yuyu mugabo witwa Moses Mwangi wo mu gihugu cya Nigeria w’imyaka 54 washyingiranwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 4 amutabara urupfu ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

 

Nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byakomeje kubyandika, umwe mu bayobozi bo muri ako gace bavuze ko ari umuco waho ko umugabo ukize cyane agomba gushyingiranwa n’umukobwa ukiri muto.

 

 

Icyakora ibyo ntibyavuzweho rumwe n’abantu bakoresha imbugankoranyamaga kuko bavuze ko abo bantu bakwiye guhagarika gukora iyo migenzo bita umuco ko atari byiza ku mwana nkuwo w’umukobwa ukiri muto wari ufite ejo hazaza heza.

 

 

 

Source: Nation

 

 

 

Advertising

Previous Story

Nyuma yo kubona ko umugore umwe adahagihe, umugabo yahisemo gushaka abagore 7 icyarimwe

Next Story

Yahatirijwe gukuramo inda ubwo yari afite imyaka 17 gusa arabyanga ! Iyo nda yaje kuvamo umuhanzi Justin Bieber

Latest from HANZE

Go toTop