Yahatirijwe gukuramo inda ubwo yari afite imyaka 17 gusa arabyanga ! Iyo nda yaje kuvamo umuhanzi Justin Bieber

10/01/2024 09:10

Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye cyane muri Muzika ku isi hose, wo mu gihugu cya Canada wamamaye nka Justin Bieber burya ubwo nyina umubyara yari amutwite yahatirijwe gukuramo inda ubwo yari afite imyaka 17 gusa ariko arabyanga, iyo nda yaje kuvamo Umuhanzi Justin Bieber.

 

 

Ushobora kuba ubyumva, ushobora kuba ubizi cyangwa utabizi, ariko indirimbo z’uyu muhanzi Justin Bieber ni zimwe mu ndirimbo zizacurangwa ibihe byose kubera uburyo zakunzwemo ndetse no kuri ubu zikaba zigikunzwe, nawe aho uri ushobora kuvuga indirimbo zirenze umwe Uzi zuyu muhanzi.

 

 

Ese waruziko Pattie Mallette ariwe ntwari y’umugore yibarutse Umuhanzi Justin Bieber kuri ubu ukunzwe nama Million y’abantu!?? Uyu muhanzi ubwe yavuze inkuru y’ubuzima bwe ndetse akaba umuhungu w’umugore yanyuze muri byinshi Kandi bigoye.

 

 

Uyu mugore Mallette yavuze kuri byinshi ashinjwa ndetse n’ubuzima bubi yanyuzemo harimo gukoronizwa n’ibiyobyabwenge ndetse ni cyatumye adakuramo inda ubwo yari afite imyaka 17 gusa ahatirizwa ko iyo nda yayikuramo.

 

 

Yavuzeko yanyuze muri byinshi ubwo yafatwaga ku ngufu ahohoterwa ndetse bikajya bimutera ikimwaro muri rubanda ariko akemera agakomeza gukomera akemera kubana nibyo bikomere. Yavuzeko icyo gihe yari arwaye depression ndetse ko ikitwa ibiyobyabwenge byari Ibintu bye muri iyo myaka ndetse ko rimwe narimwe byamutwaraga.

 

 

Ku myaka ye 17 gusa yahanganye n’igitutu yotswaga n’abantu benshi bamubwiraga ngo nakuremo inda yari atwite kuko ngo yari akiri muto bityo ntiyari kubasha kwita ku mwana we ariko byose arabyirengagiza yanga gukuramo iyo nda kuko ngo yumvaga ariwo mwanzuro wanyawo ukwiriye gufatwa.

 

 

Mu kiganiro yagiranye na ‘USA TODAY’ uyu mugore yavuze ko yamaze igihe kinini ashaka kuvuga inkuru yurugendo rwe n’ubuzima yanyuzemo akiri muto bityo ko byafasha abandi bana bameze nkawe kujya bigirira ikizere.

 

 

Kuri ubu uyu mugore uwo mwana yanze gukuramo inda ye, ni Justin Bieber Umuhanzi twese tuzi. Yasoje avuga ko umuhungu we amukunda ndetse atewe ishema nawe.

 

 

 

 

Source: theyouth.in

Advertising

Previous Story

Umugabo w’imyaka 54 yashakanye n’umukobwa w’imyaka 4 ufite ubumuga kugira ngo arengere ubuzima bwe

Next Story

Tiwa Savage yagiye kurega Davido kuri Polisi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop