Uyu mugabo wavukiye mu gihugu cya Nigeria ariko kubera ubuzima no gushaka amafaranga akimukira mu gihugu cy’Ubwongereza yavuze ko anejejwe nakazi akora muri iki gihugu ndetse ko adateze kukareka.
Ubusanzwe bizwi ko iyo abantu bagiye kuba hanzi mu bihugu bikize, baba bagiye kubaho neza ariko burya ngo uko kubaho neza ntibyizana kuko bisaba ko nawe ubikorera ukabigeraho.
Kimwe n’uyu mugabo wo mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko ajya kwimuka ngo ajye mu gihugu cy’Ubwongereza yari azi ikimujyanyeyo ko ari ugashaka amafaranga bityo ko akwiye gukora uko ashoboye ariko akabona ayo mafaranga.
Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, uyu mugabo yagaragaye ari kiza ubwiherero ndetse avuga ko anejejwe nakazi akora kuko agomba gukora cyane ariko abana be bakazabaho neza mu myaka izaza.
Aho wabo uri hose mu gihe ufite intego mu buzima bwawe burya ni ngombwa ko ukora cyane kugira ngo ugere kuri ibyo wiyemeje kugeraho. Niko bimeze kuri uyu mugabo kuko yanze kumva ibyo bavuga ahitamo gukunda ibyo akora kubwo kugera ku buzima bwiza no guharanira ubuzima bwiza bw’abana be.
Source: thetalk.ng