Kuki tariki 13 Gashyantare hizihizwa umunsi mpuzahanga w’agakingirizo ?

13/02/2024 17:29

Umunsi w’agakingirozo cyangwa se ‘Umunsi Mpuzamahanga w’agakingirizo wizihizwa tariki 13 Gashyantare buri mwaka, ukizihizwa mbere y’umunsi umwe ngo habe Umunsi w’abakundana [Valantine’s Day].Kuri uyu munsi w’agakingirizo ibigo bitandukanye ku Isi byirirwa bitanga udukingirizo tw’ubusa.

 

Intego y’uyu munsi , aba ari ukwibutsa abantu bose ko gukoresha agakingirizo bituma habaho kwirinda inda zitateguwe ntihabeho kwanduzanya indwara zirimo; SIDA, n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Kuri uyu munsi baba bavuga ko kandi ‘Agakingirizo karoroshye kugatwara kandi nibwo buryo bwiza bwo kwirinda SIDA, inda zitateguwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye’.

 

Bavuga ko agakingirizo kagira uruhare mu kugaragaza uburyo umuntu runaka yikunda cyangwa akunda ubuzima bw’uwo bakundana cyangwa babana n’undi wese bashobora kugirana ubushuti.Agakingirizo kagaragaza uwo uri we.Agakingirizo kandi gakwira uwari we wese kuko mu kugakora bita ku buryo gashobora gukwira uwari we wese uko yaba angana kose.Kuri uyu munsi abantu basabwa guhitamo utwo bashaka ariko bakagira kwirinda.

 

Umuryango wita k’ubuzima WHO, utangaza ko abantu bakwiriye kumenya neza imikoreshereze y’agakingirizo na cyane ko uyu muryango wita k’ubuzima bw’abatuye Isi , aho kuri iyi tariki ya 13 bagiye ahantu hatandukanye gutanga udukingirizo.Kuri uyu munsi , WHO ikoresha ibishoboka byose kugira ngo yigishe abantu agakingirizo.

Advertising

Previous Story

Umugabo wimukiye mu gihugu cy’Ubwongereza yavuze ko anejejwe n’akazi akora ko koza ubwiherero

Next Story

Luvumbu Nzinga ahawe igihano gikomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop