Muri kamere y’abagabo barangwa no kwihagararaho, gusa hari igihe biba ngombwa ko ukurikirana ikibazo mbere y’uko amazi arenga inkombe. mugabo wese usoma iyi nkuru ubonye kimwe mubimenyetso tugiye kukubwira, urasabwa kwihutira kureba muganga akagusuzuma ukamenya uko uhagaze hato abantu batazajya bakubona warapfuye kera.
1. KURIBWA MU MUGONGO
Ubushakashati bwakorewe i Boston ho muri leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2008 bwagaragaje ko abagabo 9/10 bagaragaraho iki kibazo aho usanga bababara mu ruti rw’umugongo bitewe wenda n’ingingo cyangwa se imitsi ngo biba bitarimo gukora neza.
Gusa ariko ngo nubwo iyi atari indwara, ngo ishobora kuba intandaro y’indwara z’ibikatu nk’impyiko, kanseri y’ubugabo cyangwa se indwara y’amara mu gihe utahise ugira ubushake bwo kureba muganga hakiri kare nk’uko bisobanurwa na muganga prof.Gahutu J. Bosco wo muri muri kaminuza y’urwanda ishami ry’ubuvuzi.
2. UBURIBWE BWO MU MABYA
Usanga ngo abagabo benshi bagira iki kibazo cyo kuribwa mu mabya ariko bakagira ngo ni ibisanzwe ntibabe bajya kwa muganga, ariko ngo hari abo bibabaza cyane ndetse bikanabatera isoni zo kuvuga ko bababara mu myanya myibarukiro. Ariko burya ngo bishobora kubaviramo indwara ya kanseri y’amabya cyane cyane ku bagabo bari munsi y’imyaka 35.
3. UBURIBWE BUKABIJE BWO MU NDA HAFI Y’UMUKONDO
Nubwo ngo ikibazo cyo kubabara mu nda gisa n’aho ari rusange, aho usanga abantu benshi bakunda gutaka mu nda ariko ngo ntibisanzwe ku bagabo kuko ngo bishobora guterwa n’uko udusabo tw’indurwe dufite ikibazo, kikaba ari ikimenyetso cy’uko umugabo ufite bene ubu bubabare ashobora gufatwa n’indwara ya appendicite byihuse.
4. KURIBWA MU GATUZA
Nk’uko bikomeza bitangazwa n’uru rubuga ‘Pour Elle’ ngo usanga 1% by’abagabo bagaragaraho indwara ya kanseri y’ibere, ahanini ngo usanga baba batangiye bababara mu gatuza ntibabifate nk’ikibazo gikomeye aho usanga abagabo benshi batanemera ko bashobora kwandura kanseri y’ibere. Akenshi rero ngo mu gihe batangiye kugira ububabare bwo mu gatuza barangwa no kuzana utuntu tw’utubyimba munsi y’ibere cyangwa se mu kwaha. Mu gihe rero ngo hagaragaje ibibimenyetso byose, ihutire kujya kwa muganga mu rwego rwo gukumira indwara ya kanseri y’ibere.
5. KUBURA UBUSHAKE BWO GUTERA AKABARIRO
Mu gihe hatabayeho ibibazo bishingiye ku miterere y’umuntu ndetse n’imitekerereze, ikijyanye no guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina gifatwa nk’ikizira hagati y’abashakanye. Ngo iyo bigenze gutyo, iki kibazo gishobora gutera umuntu umunabi no kwiyanga. Iki kibazo kandi ngo kikaba gikunze kugaruka mu byo abagabo benshi baba bajya kwisuzumisha mu mavuriro atandukanye.
Ibi kandi ngo bitera ibibazo bikomeye abagabo kuko n’ubusanzwe abagabo ari abantu bakunda kwihagararaho. Ngo kunanirwa gutera akabariro rero bishobora kubatera ikimwaro ndetse bigahindura (mu buryo bubi) imyitwarire yabo muri sosiyete. Nk’uko bitangazwa na Dr. Sylvain Renauld, ngo icyo kibazo gishobora guterwa n’indwara z’uruhago kimwe n’izindi zishingiye nko ku mitsi.
Ngo ibyo kandi bishobora gushingira ku kibazo cy’ihungabana, kandi bishobora kurangira bivuyemo agahinda gakabije, umunabi n’ubwigunge budashira. Ngo igihe bigenze bityo rero, ni byiza gusanga umuganga w’umujyanama mu by’imitekerereze kugira ngo abe yagufasha gusohoka muri izo ngorane.
6. GUSHAKA KUJYA KWIHAGARIKA BURI KANYA
Gushaka kujya kunyara buri kanya ku bagabo burya ngo ni ikintu cyo kwitonderwa kuko bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye harimo nka kanseri y’amabya cyangwa se iy’uruhago ndetse na diyabete. Niba uri umugabo ukaba ubona iki kimenyetso, ngo ihutire kujya kwa muganga mu rwego rwo kwirinda izi ndwara zavuzwe haruguru.
MUBUZIMA