Advertising

Umugabo wahawe impyiko y’ingurube yapfuye hashize igihe gito ayihawe

13/05/2024 07:46

Richard Slayman wahawe impyiko y’ingurube muri Werurwe uyu mwaka , akayirehererwa mu Bitaro bikuru bya Massachusetts yapfuye nyuma y’igihe gito ayihawe.

Umuryango w’uyu mugabo Richard Slayman w’imyaka 62, watangaje iby’urupfu rwe.Richard niwe muntu wa Mbere wari ugeragerejweho ibi agahabwa impyiko y’ingurube.

Tariki 16 Werurwe uyu mwaka, umuganga wo ku Bitaro bikuru bya Massachusetts wamufashije muri iki gikorwa yatangaje ntakibazo yari afite agihabwa ubufasha ku buryo ngo bimwe mu bice by’umubiri we byari biri gukora neza.

Atangaza ibi, muganga yashimangiye ko bashimira Slayman kubwo ku bizera akemera gukorana nabo bakabasha kumuha iyi mpyiko.Bakomeje bavuga ko bizeraga ko impyiko y’ingurube yamara imyaka 2 mu muntu.

General Hospital of Massachusetts, bavuga ko urupfu rwa Slayman ntaho ruhuriye no kuba yarashyizwemo impyiko y’ingurube.Slayman wabaga ahitwa Weymouth, yari afite uburwayi bwa Diyabete yo mu bwoko bwa Kabiri.

Previous Story

Uwatozaga APR FC ntakiri umutoza wayo

Next Story

Burna Boy yatunguye nyina amuha imodoka y’akataraboneka

Latest from HANZE

Go toTop