Umugabo waguriye inshoreke ye Telefone nziza ya iPhone yasutsweho amazi ashyushye n’umugore we ubwo yari akiryanye

23/04/2023 06:57

Umugore yarakaye asuka amazi ashyushye ku mugabo we nyuma yo kumenya ko yaguriye inshoreke Telefone yo mu bwoko bwa Iphone.

Uyu mugore yabikoze nyuma y’igihe kirekire amukeka akaza kumugenzura kuri ayo mahano yamukoreraga yo kumuca inyuma.

Umugore we akibimenya yarakaye cyane biratinda ndetse biza no kumuviramo kumusukaho amazi ashyushye nyuma yo gusemburwa cyane n’uwo bashakanye maze mu ijoro baryamye aramucunga ayamumenaho.

Nyuma yo gusukwaho aya mazi ashyushye , yagiye kwamuganga mu buryo bwihutirwa dore ko umubiri we wari wabyimbiwe cyane.

Mu gihe iperereza ryarimo rikorwa uyu mugore yabaye atawe muri yombi.Tubibutse ko ibi byabereye mu gihugu cya Ghana.

Advertising

Previous Story

Chris Brown yagaragaye yishimanye n’abana be 3 barimo imfura ye yabyaranye na Nia Guzman

Next Story

Kenya: Habonetse imirambo 21 y’abantu bikekwa ko bishwe n’inzara bigana Yezu

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop