Ese Niki gikomeje gutera gusenyuka kwingo ziki gihe ? Umugore yahaye gatanya umugabo bari bamaranye amezi 3 bakoze ubukwe

02/07/2023 21:03

Umugore wo muri Kenya yavuze ko yakundanye n’umugabo we imyaka igera kuri 7 mbere yuko bakora ubukwe yahaye gatanya umugabo we.

 

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwa TikTok nibwo uyu mugore yagaragaye avuga ko atakiri kumwe n’umugabo we kuko ngo yamuhaye gatanya.Mu magambo yandi yivigiye ko yahisemo amahoro yo mu mutwe kurusha urugo anarenzaho ko urukundo cyangwa kubana nk’umugabo n’umugore atari intambara.

Uyu mugore yatangaje ibyo gutandukana n’umugabo we nyuma ho amezi agera kuri atatu bombi bamaze bakoze ubukwe bemeranyije kubana mu bibi ndetse n’ibyiza.Muri ayo mashusho yanyujije ku rukuta rwa TikTok uyu mugore yavuze ko gusiga umugabo we nyuma yuko ahisemo amahoro yo mu mutwe akamuha gatanya byamugoye cyane ko we n’umugabo we bamaze igihe kinini bakundana.

Uyu mugore Kandi yasangije abamukurikira ku uru rubuga rwa TikTok amashusho ye Ari mu ikanzu yera de avuga ko aho Hari mubukwe bwe n’umugabo we batandukanye.Abantu benshi bakomeje kwibaza icyateye uyu mugore gusiga umugabo bamaze imyaka igera kuri 7 mbere yuko bakora ubukwe bateretana.

Ese wowe ubona ariki gikomeje gutera gusenyuka kwingo ziki gihe cyane ko mu bantu 20 bakoze ubukwe 5 muribo bahana gatanya mugihe cya vuba.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Ndimbati Dorimbogo na Ndahiro Valens Papy bakoreye Amateka Mu gitaramo Ama G the Black yamurikiyemo Album yise IBISHINGWE

Next Story

Umugabo ufite amasura abiri akomeje kuvugisha benshi ! Iyo isura y’imbere isetse iy’inyuma irarira

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop