Beth Wanjiru wo muri Kenya yavuze ko uwahoze ari umugabo we, bagishakana uwo mugabo ntiyabashaga gutera inda ariko ngo baje gushaka umuganga arabafasha.
Akimara kubaha umuti, umugabo yatangiye kujya abikora bigakunda aho babyaye abana batatu, bongeraho uwakane ndetse nuwa gatanu, gusa ngo bakimara kubyarana umwana wa gatanu umugabo yahise amusiga.Uyu mugore yavuze ko yibuka uko yakoze ubukwe n’uwahoze ari umugabo we ariko ko atakongera guhitamo gukomeza inzira yo kongera gushaka kubera ibyamubayeho umugabo akamuta.
Uyu mugore yavuze ko ubwo yari ari mu kwezi kwa buki n’uwahoze ari umugabo we, atigeze amukoraho cyangwa ngo agire icyo yibwira nk’umugabo, ibyo bituma yibaza ikibazo umugabo yaba afite.Yakomeje avuga ko yahoze ategereje ako kanya kuko bamubwiraga ko kurongorwa ari byiza ariko aza gutenguhwa n’umugabo we kuko buri gihe yahoraga yamuteye umugongo.
Yavuze ko nyuma baje kwigira inama bajya gushaka umuvuzi, abaha umuti. Ntibyatinze nyuma y’ukwezi umugabo we ngo yatangiye kuhacana umucyo ashimisha umugore bagirana ibihe byiza.Bakomeje kwishimana, ibyo byishimo byatangiye kugabanuka ubwo uyu mugore ngo yibarutse umwana wa kane, uwahoze ari umugabo we atangira kumwanga avuga ko we yashakaga abana batatu gusa.
Uyu mugore yakomeje kuvuga ko umugabo we yatangiye kujya amwanga kubera kubyara abana bane ndetse hafi no kubyara uwa gatanu, kuko ngo uyu mugore ntiyari yarigeze aboneza urubyaro.Nibwo umugabo we yaje kumuta amusigana abana batanu ubu umugore akaba yita kubana be adacyeneye ubufasha buturuka mu mugabo.
Uyu mugore yavuze ko nyuma y’ibyo yanyuzemo atakongera gushakana nundi mugabo kuko yanyuze mu gahinda gakabije yatewe n’uwahoze ari umugabo we.
Byukuri Dominique
Source: TUKO