Advertising

Umugabo ashobora guca inyuma umugore we bashakanye agakomeza akamukunda

12/24/23 8:1 AM

Umugabo witwa Frank Edoho yasobanuye ko umugabo aca inyuma uwo bashakanye atamwanze , yemeza ko na nyuma yo kumuca inyuma akomeza akamukunda.

 

Frank Edoho wamamaye mu gutegura ibitaramo bitandukanye muri Nigeria, yemeza ko urukundo umugabo akunda umugore we ruba rurenze urukundo rusanzwe.Agaragaza ko umugabo waciye inyuma uwo bashakanye akomeza kumukunda.

 

Edoho wamamaye mu kiganiro WWTBAM, ubwo yari muri Podcast yitwa
Boujee ikorwa na Moet Abebe na Tolanibaj nibwo yahamije ibi.

 

Ati:”Umugabo akomeza kumugumana urukundo afitiye umugore we n’ibyiyumviro bikagumaho ariko agaca inyuma uwo bashakanye ntamusige.Kuryamana n’undi mugore ntabwo bikuraho urukundo afitiye uwambere”.

 

Frank Edoho kubwe ngo yemera ko ibi bitaba k’umugore kuko ngo umugore ukunda umugabo we, atatinyuka kumuca inyuma ngo aryamane nundi.

 

Abagize icyo bavuga kuri iyi mico ivugwa na Frank bemeza ko ataribyo ko abashakanye bakundana bose bakwiriye kubahana bagakundana.

Sponsored

Go toTop