Thursday, May 9
Shadow

Umufana wa Rayon Sports ukomeye yayivuyemo yerekeza muri APR FC asigira Perezida wayo ubutumwa

Umufana ukomeye cyane wa Rayon Sports Sarpongo ,nyuma y’aho ikipe yari yarigaruriye imaze igihe kinini itsindwa kandi itamuha ibyishimo, yamaze kuyivamo yerekeza mu ikipe ya APR FC yavuze ko itanga ibyishimo kandi inezeza abakunzi bayo.

Sarpongo yari umwe mu bafana ba Rayon Sports bakomeye bamwe mukunze kwita ‘Abahuriga’, ibi byose bije nyuma yuko ikipe ye itsindiwe na Bugesera. Sarpongo mu magambo ye make yagize ati:”Narindi umufana wa Rayon Sports ariko ubu ndi umukunzi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APRFC”.

Si Sarpongo gusa uvugwa ko agiye kuva muri Rayon Sports kuko na Nkundamach na kadenesi bitezwe ko bava kuri iyikipe ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda.Rayon sports iri mu gahinda gakomeye, nyuma yuko mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda uyu mwaka uyibereye impfabusa ikabura na kimwe.

Shampiona yatwawe na APRFC ndetse n’igikombe cy’Amahoro yaviriyemo muri 1/2 isezerewe n’Ikipe ya Bugesera FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *