Umufana wa Rayon Sports ukomeye yayivuyemo yerekeza muri APR FC asigira Perezida wayo ubutumwa

26/04/2024 12:35

Umufana ukomeye cyane wa Rayon Sports Sarpongo ,nyuma y’aho ikipe yari yarigaruriye imaze igihe kinini itsindwa kandi itamuha ibyishimo, yamaze kuyivamo yerekeza mu ikipe ya APR FC yavuze ko itanga ibyishimo kandi inezeza abakunzi bayo.

Sarpongo yari umwe mu bafana ba Rayon Sports bakomeye bamwe mukunze kwita ‘Abahuriga’, ibi byose bije nyuma yuko ikipe ye itsindiwe na Bugesera. Sarpongo mu magambo ye make yagize ati:”Narindi umufana wa Rayon Sports ariko ubu ndi umukunzi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APRFC”.

Si Sarpongo gusa uvugwa ko agiye kuva muri Rayon Sports kuko na Nkundamach na kadenesi bitezwe ko bava kuri iyikipe ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda.Rayon sports iri mu gahinda gakomeye, nyuma yuko mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda uyu mwaka uyibereye impfabusa ikabura na kimwe.

Shampiona yatwawe na APRFC ndetse n’igikombe cy’Amahoro yaviriyemo muri 1/2 isezerewe n’Ikipe ya Bugesera FC.

Advertising

Previous Story

Kanye West agiye gukina Filime z’urukozasoni

Next Story

“Mu nyakire kabisa APR FC ku mutima” ! Akigera muri APR FC Sarpongo yakiriwe neza agira icyo asaba abafana

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop