Monday, May 20
Shadow

“Mu nyakire kabisa APR FC ku mutima” ! Akigera muri APR FC Sarpongo yakiriwe neza agira icyo asaba abafana

Nyuma yo gutangaza ko yavuye muri Rayon Sports, Sarpongo, yagaragaje ko yahawe ikaze n’Ubuyobozi bwa APR FC nk’uko yabyemereye Umunyamakuru w’imikino wa UMUNSI.COM.

Umufana wari uwa Rayon Sports ukomeye, Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo yerekeje muri APR FC yakirwa n’abarimo Perezida w’Ikipe y’Ingabo, Col Richard Karasira.

Mu kiganiro yahaye UMUNSI.COM yasabye abafana ku mwakira muri iyi kipe yamaze kugeramo.Yagize ati:”Niko kuri ndaje nguhe n’amafoto , ninako bimeze, njyewe namaze gufata ‘Decision’ [ Umwanzuro ] mu nyakire nk’umufana mugenzi wanyu muri APR kabisa, APR ku mutima”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *