Thursday, May 9
Shadow

Kanye West agiye gukina Filime z’urukozasoni

Umuhanzi akaba n’umushoramari mu bintu bitandukanye by’umwihariko mu bucuruzi bw’inkweto Kanye West, ashobora gutangira gukina Filime z’urukozasoni abishowemo na Mike Moz wahoze akundana na Stormy Daniels.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wakunze kugaragara mu mashusho we n’umugore we Bianca Censori bari gusomana no gukora ibiteye isoni ku karubanda , ashobora kwisanga muri ibi bikorwa nk’uko TMZ, ikinyamakuru gikomeye cyibanda ku nkuru z’imyidagaduro muri America kibitangaza.

Ubusanzwe uyu Moz Mike afata amashusho y’abakina filime z’urukozasoni acishwa ku mbuga zinyuranye zizigurisha cyangwa zizerekana.Akora muri ‘Vixen Media Group’ ndetse ngo niwe uri mu rugamba rwo gushyira Kanye West muri uyu mwuga wo gukina amashusho y’urukozasoni nk’uko iki kinyamakuru TMZ cyo muri Amerika kibitangaza kuko ngo ari gukoresha imbaraga zose ngo abimwumvishe.

Aganira na TMZ Mike yagize ati:”Nahoze nganira na Ye [Kanye West] kubyo kuba yaza tugakorana yagati na Yeezy Brand na Vixen Media Group nsanzwe nkoramo.N’ubwo naba nihuse mu gutanga amakuru arambuye kuri ibi ariko ndabona ahazaza ha Ye muri byo”.

Yakomeje agira ati:”Ku makuru yavugaga ko iyi ishobora kuba indi nzu y’izi filime, yo ntabwo ari yo gusa bizaba birenze ibyo twabonye mbere”.Ntabwo Mike Moz yigeze asobanura neza uko abona yu mushinga gusa yemeza ko Kanye ashobora kujya inyuma ya Camera agakina ibyo binyagwa.

Vixen Media Group, imaze kwamamara mu ruganda rwo gukina izi filime z’urukozasoni.Kanye West nawe aherutse gutangaza ko mu gihe kitari icya kera ashobora gufungura inzu ikinirwamo aya amashusho mabi.TMZ ivuga ko ashobora kubishyira mu bikorwa mu kwa 7 k’uyu mwaka ai naho hashibutse ikiganiro na Vixen Media Group yanatangaje iby’aya mabara Kanye West yaba agiye kujyamo.

Bamwe bemeza ko Kanye West ari ibyo uyu mwuga wo gukina filime ukeneye ubwo bagendeye ku buryo bamubona mu buzima bwe bwa buri munsi bigendanye nanone nuko yitwa we n’umukunzi we Bianca Sensory bamaze igihe bakoze ubukwe bakemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Isoko: TMZ

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *