Umubyinnyi wabigize umwuga Ritah Naasazi wamamaye mu njyana ya Dancehall yatangaje ko agiye gukorana n’umuhanzi ukomeye.
Uyu mubyinnyikazi Ritah wamamaye nka Rita Dancehall yamamaye cyane ubwo yateranaga amagambo na Spice Diane, agahita ajyanwa muri Gereza.Uyu mubyinnyikazi wo mu gihugu cya Uganda ntabwo yigeze afasha impano ye hasi kuko nyuma ya Gereza yatangiye gukora ibyafashwe nka Challenge ashaka gusubiramo na magingo aya.
Uyu mu byinnyi , kuri ubu yatangaje ko yamaze guhitamo umuhanzi bagiye gukorana indirimbo ndetse ngo akaba ariho urugendo rwe rugiye guhera.
Yagize ati:”Muraho bantu banjye, Imana ni nziza.Ndagirango mbamenyeshe ko kuri uyu wa Gatanu ndashyira hanze indirimbo yanjye ya Mbere nakoranye n’umuhanzi ukomeye muri Uganda.Ngaho mubwire izina rye”.