Umubyeyi wacu nizo mbaraga dufite” ! Twin Vibes

12/06/2024 08:43

Itsinda Twin Vibes rigizwe n’abavandimwe babiri rivuga ko ryiteguye kuzamura impano yabo vuba , bakereka rubanda ko bashoboye kandi ko hari aho bifuza kugera. Aba basore baboneyeho gushimira nyina ubafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Khal Gold na Fawazi Proud, bahamirije Umunsi.com ko ibikorwa byabo muri muzika aribyo bashaka ko byivugira kurenza amagambo bo ubwabo bavuga.Khal Gold umwe muri aba bavandimwe yagize ati:”Turi gukora cyane kugira ngo impano yacu ibonwe n’Isi mu gihe gito.Turi gukora cyane kuko dufite umuziki urukundo rwinshi kandi ibihangano byacu bizivugira”.

Agaruka ku mubyeyi wabo, Fawazi Proud, we yemeza ko gukora umuziki bafashwa n’umubyeyi ari kimwe mu bibatera imbaraga ariko ko babonye ubufasha burenze ubwo abaha byatanga umusaruro kurenzaho

Twin Vibes baherutse gushyira hanze indirimbo bise ‘Aka Move’ nyuma y’iyo bise Energy. Twin Vibes bavuga ko bafite indirimbo bakoranye n’undi muhanzi ariko bazatangaza mu minsi iri imbere.

Twin Vibes.

Aba basore ni bamwe mu matsinda asigaye muri muzika y’Akarere ka Rubavu ,nyuma y’inkundura isa no guhagarika umuziki muri aka Karere.Kugeza ubu , batanga icyizere cyo kuba bageza kure ibyo bakora dore ko bakorerwa indirimbo na Berbeatz usanzwe akora indirimbo , amafashusho yabo akaba ayoborwa na Big Deal nawe uri kuzamuka neza mu Karere ka Rubavu.

Previous Story

Amavubi yakomeje kuyobora itsinda

Next Story

Platini P yageneye umuhungu we impanuro – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop