Khadija Kopa wamamaye muri Taarab , yasabye abandi bagabo kwihutira gutangira gutereta umukobwa we kuko ngo ari wenyine.
Â
Khadija Kopa nyina wa Zuchu , ubwo yaganiraga na Wasafi Media , yatangaje ko Diamond Platnumz yananiwe gukora imigenzo yo mu mico y’iwabo kugira ngo yegukane umukobwa we [ Zuchu ] amubere umugabo byemewe n’amategeko.
Â
Khadija yavuze ko mu muco wabo umuntu avuga ko akundana n’umukobwa iyo yamaze kugira imigenzo bakorana byonyine by’umwihariko iyo yamaze gutanga inkwano, akomeza avuga ko muri ibyo byose nta muhango n’umwe Diamond yigeze akora kugira ngo yemeze umubano we na Zuchu.
Â
Kuba ngo umubano w’umukobwa we na Diamond Platnumz waravuzwe cyane mu itangazamkuru ngo we ntabyo uzi kuko ntamukwe wamugejejwe imbere ngo atange inkwano.
Â
Kopa , yagiriye inama abandi bagabo , abasaba kwegera umukobwa we bakaganira ubundi bakamuzanira inkwano ngo kuko atari yafatwa.Nubwo uyu mubyeyi yavuze ibi, nyamara Zuchu we yaherukaga kuvuga ko umubano we na Diamond Platnumz uhari ndetse yemeza ko kuba Diamond Platnumz yakwita kubana be ntakibazo kirimo.