Umubiri urya ibiryo ntabwo unywa inzoga ! Amolon yahishuye ikintu gikomeye cyamubayeho

19/01/2024 10:17

Umuhanzi Nyarwanda wamamaye nka Amalon yagaragaje ko yavuye ku nzoga yemeza ko ari inama agenda n’abagenzi be.Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri  Kiss FM aho yavuze ko nawe ashaka gufungura Radiyo ye.

 

Uyu musore ugiye kuzuza imyaka 30 y’amavuko yavuze ko hari byinshi byageze ku buzima bwe muri uyu mwaka wa 2023 by’umwihariko ibinyoma byamuvuzweho ubwo yari yahisemo kwiyogoshesha abantu bagahitamo kuvuga ko yajyanywe iwawa.

 

Ati:”Byankozeho cyane kumva abantu bavuga ngo najyanywe kugororwa kandi ari inyogosho nashyizeho kubwanjye , namaze no kuyitekerezaho.Gusa ikinyoma kiracuruza rero, ibibi bivugwa nk’ibyiza”.Uyu muhanzi abajijwe kuri gahunda ya ‘Tunyweless’ yagize ati:”Njyewe ikintu kimwe nsigaye mbwira inshuti zanjye ni uko , umubiri urya ibiryo utanywa inzoga.

“Rero niba umubiri urya, ibiryo none  kuki se njye nanywa ibyo biboro. Njye narabiretse kandi hashize igihe kinini cyane, kuko ubu wagirango ndi ‘Umubebe”.Uyu musore yakomeje avuga ko yahoze anywa inzoga nyinshi.Ati:”Nahoze inywa inzoga cyane gusa umubiri urya ibiryo, iyo uwimye ibiryo ukawuha inzoga uba uri kwiyahura kandi tubaho rimwe [Ubuzima ni bugufi] no kunywa babireke”.

 

Amalon yemeje ko aramutse ahawe umwanya wo kuba umuyobozi ubishinzwe, yabanza gufunga inganda zimwe na zimwe zigakora ibindi.

Amalon yagarutse ku bufasha Leta ikwiriye guhereza abahanzi mu bijyanye no kubahereza aho gukorera bisanzwe avuga ko naramuka adahawe aho gukorera ‘Album’ ye azashyira kumbuga ze gusa akarekeraho.

 

Advertising

Previous Story

Nyuma yo kujya kubikuza amafaranga kuri banki ntagaruke, Umurambo we wasanzwe mu ishyamba

Next Story

Bruce Melodie agiye kongera gukora amateka muri Rwanda Day

Latest from Imyidagaduro

Go toTop