Nyuma yo kujya kubikuza amafaranga kuri banki ntagaruke, Umurambo we wasanzwe mu ishyamba

19/01/2024 09:47

Abashinzwe umutekano bo mu gace kitwa Baringo bavuze ko yabonye umurambo w’umugabo bari bamaze iminsi bakurikirana ikirego cye kuko yari amaze igihe yaraburiwe irengero wabonetse mu ishyamba.

Ubusanzwe uyu mugabo yari umuyobozi w’ikigo kishuri muri primary, akaba yaraburiwe irengero ariko umurambo we ukaba wasanzwe mu ishyamba.

Uyu mugabo witwa Daniel Kiptiu wayoboraga ikigo cya primary kitwa Naswest primary school, yabuze taliki 27 ukuboza 2023 ubwo yari avuye iwe agiye kuri banki kubikuza amafaranga, umurambo we wasanzwe mu ishyamba ryitwa Chemususu.

Nkuko byatangajwe n’umwe mu muryango we, yavuze ko uyu mugabo yavuye mu rugo agiye kubikuza amafaranga kuri banki ariko akagenda ntagaruke, aho umuryango we n’inshuti ze zamuhamagaraga ariko telephone ye nticemo.

Icyakora uyu mugabo yasanzwe umubiri we cyangwa umurambo we nta bikomere ufite bigaragaraza ko ashobora kuba yishwe yibwe, hakomeje gukorwa iperereza ry’imbitse mu kureba Niba uyu mugabo ashobora kuba yiyahuye.

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

“Amafaranga ntahindura umuntu, ahubwo atuma ikiri mu muntu kijya ahagarara” ! Akothee

Next Story

Umubiri urya ibiryo ntabwo unywa inzoga ! Amolon yahishuye ikintu gikomeye cyamubayeho

Latest from HANZE

Go toTop