Umu police yafunzwe imyaka 15 azira gutera inda umukobwa utaruzuza imyaka yubukure

31/08/2023 12:51

Mu ijoro ryarangiye nibwo urukiko rukuto rwo mu gihugu cya Kenya rwakatiye uyu mugabo wari usanzwe Ari umu police igihano cyo gufungwa imyaka 15 nyuma yuko ahamijwe icyaha cyo gutera inda umukobwa utaruzuza imyaka yubukure.

 

 

Uyu mugabo wari usanzwe ashinzwe umutekano nk’abandi Bose, yasambanyije uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko yari afite imyaka 16 y’amavuko gusa ndetse anamutera inda.Uyu mugabo bivugwa ko yatangiye gutereta aka gakobwa agasaba ko kamuha bakabikora nyuma akaza kubwira Ako gakobwa bamaze kubikora kutazigera kabivuga.

 

 

 

Ubusanzwe Kandi uwo mugabo wakoze ayo mahano yari umugabo ufite umugore n’abana.Ingeso yo gutereta utwana duto ndetse no kutanyurwa n’umugore we itumye ahanishwa gufungwa imyaka 15 muri gereza Kandi ubusanzwe yari yimereye neza ashinzwe umutekano.

 

 

 

Muri iyi minsi abana bakiri bato bafatwa kungufu cyangwa bashukwa n’abagabo bakuze bakomeza kwiyongera nkuko bigaragarira buri wese.Uyu mugabo yategetswe kujya yishyura ibihumbi 57 bya buri kwezi bizajya bikoreshwa n’umuryango wuyu mwana w’umukobwa kugeza igihe yibarukiye umwana.

 

 

Bagabo mwirinde hano hanze birakomeye.

 

 

 

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Dore uburyo 4 bwiza bwo gufata umukunzi wawe uguca inyuma

Next Story

Umuhanzi Kenny Sol wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yatangaje ibyo kujya gutura muri Canada asezeranya igitaramo gikomeye azakorerayo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop