Umuhanzi Kenny Sol wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yatangaje ibyo kujya gutura muri Canada asezeranya igitaramo gikomeye azakorerayo

08/31/23 13:1 PM
1 min read

Umuhanzi wamamaye cyane hano mu Rwanda no hanze yarwo agakorana n’abandi bahanzi bo hanze y’u Rwanda bafite amazina akomeye , yihanangirije abantu bakomeje kuvuga ko ashobora kuba agiye kujya gutura muri Canada.

 

 

 

Uyu muhanzi byakomeje kuvugwa ko ashobora kuzajya gutura hanze nyuma y’ibitaramo arimo gutegura bizaberayo muri Nzeri uyu mwaka wa 2023.Uyu muhanzi yahamirije Inyarwanda ko adateze kujya gutura hanze muri Canada agira ati:” Ubu rero reka mbihere ukuri n’amakuru ya nyayo.Ntabwo ndi gupanga kuba najya kuba muri Canada , Oya rwose , gusa mfiteyo ibitaramo bizaba muri nzeri.Mfiteyo ibitaramo nzahakorera gusa ntakindi kirenzeho.Nzabikora nyuma ngaruke mu Rwanda rwambaye”.

 

 

 

Uyu muhanzi yemeje ko abantu bavuga ko ibyo kuba yajya kuba muri Canada nabo ngo baba barimo kubishidikanyaho batazi neza ibyaribyo, abagakomeza kuyobya abandi  nyamara nabo ubwabo ntamakuru bafite”.Kenny Sol , yakomeje avuga ko ntacyamukura mu gihugu ngo kuko ameze neza mu Rwanda.Ati:”Ariko se tutabeshyanye , najya kuba muri Canada nsize u Rwanda kubera iki ? Yego Canada ntabwo ari igihugu kibi kuburyo ntajya kukibamo ariko ndatekereza ko niyo byaba bitari mu myaka ya vuba kuko ndacyari kuzuza inshingano natumwe n’Imana zo guha Abanyarwanda imiziki idasanzwe kandi irenze.Ndamutse ngiyeyo Imana yampana kuko naba naniwe kuzuza inshingano z’ibyo yantumye.Rero ibyo bindi ntabwo mbizi”.

 

 

Uyu muhanzi yavuze ko muri iyi minsi huzuye ibinyoma ngo aho umuntu abyuka agahimba ikinyoma , akagishyira hanze ngo kabone nubwo yaba akurikirwa n’abantu batatu gusa kuko ngo abo batatu iyo babisangije abandi ikinyoma kirakura

Go toTop