Advertising

Uko warwanya impumuro mbi mu birenge

18/10/2024 17:52

Abantu benshi bakunze kugira ikibazo ugasanga ibirenge byabo bifite impumuro itari nziza ibyo bikababangamira ndetse ikabangamira nabo bari kumwe.

Ibi bishobora gutera ipfunwe umuntu ryo kuba yakuramo inkweto mu gihe ari n’abandi kandi bari ahantu bimusaba gukuramo inkweto nko mu gihe cyo gusenga,gukandagira ahantu heza mwifuza ko hatakwanduzwa n’inkweto.

Uyu munsi Umucyonews twabateguriye inkuru igaruka k’uburyo warwanya iyo mpumuro itari nziza y’ibirenge ndetse tunarebere hamwe impamvu itera iyo mpumuro.

Ijambo ry’ubuvuzi rivuga ku birenge binuka ni “bromodose” bisobanuye impumuro itari nziza iterwa n’ibyuya.

Impamvu nyamukuru itera impumuro itari nziza y’ibirenge iterwa n’udukoko duto tutaboneshwa n’amaso tuzwi nka Bagiteriya ( Bacteria) ndetse n’ibyuya ,utu dukoko twa Bagiteriya dukunze kuboneka ahantu hose harimo no kubirenge by’umuntu .

Iyo utwo dukoko twihuje n’ibyuya biri ku birenge byasohowe n’umubiri mu rwego rwo gusohora imyanda ivamu mubiri bitanga impumuro mbi irashobora .

Nyuma yuko tubonye igitera iyo mpumuro mbi ndetse naho ukomoka reka turebere hamwe uburyo twakwirinda icyo kibazo.

Hariho uburyo bwinshi bwo kurwanya iki kibazo.

Hano hari uburyo bworoshye bwo kuvura iki kibazo harimo ibintu ushobora kwitoza kujya ukora buri munsi bigomba kugufasha.

1.Kwita ku birenge:

Ibirenge bigomba kozwa kabiri kumunsi hamwe n’isabune ya antibacterial( iyo ni isabune yica udukoko twa Bagiteriya

2.Shyira ibirenge ahantu bibanze byumuke mbere yo kwambara inkweto, kandi iyo ufite icyo kibazo biba byiza wambaye inkweto zifunguye zifasha ibirenge guhumeka ndetse bikajyerwaho n’umwuka mwiza wa Oxygen .

3.Hindura inkweto zawe buri gihe kugira ngo zumuke kandi zihumeke neza.

4.Irinde inkweto zikoze muri pulasitike(Plastics)

5.Wambare inkweto igihe bishoboka mu rugo, guma wambaye ibirenge kugira ngo ibirenge byawe bihumeke.

6.Kwambara amasogisi neza, Ukwiye kujya wambare amasogisi mashya kandi uyahindure buri gihe hindura amasogisi yawe inshuro ebyiri kumunsi.

7.Shyira ibirenge mu mazi y’umunyu cyangwa soda ndetse ushobora koga ibirenge muri vinegere,kubera ko umunyu ufata twadukoko twa Bagiteriya ukatumaramo amatembabuzi tugapfa kubera ko amazi ava muri twa dukoko akaza akurikiye wa munyu ari byo twata Osmosis mu cyongereza.

Niba umunuko w’amaguru ukomeje na nyuma yo kugerageza inama zose zavuzwe haruguru, ni byiza ko wajya kubonana na muganga w’indwara haba izuruhu cyangwa izimbere mu mubiri akagukorera isuzuma akareba indi mpamvu yaba ibitera.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

‘Situationships’, ni uburyo bushya bwo gukundana bugenzweho muri iki kinyejana

Next Story

Ibisobanura by’impeta bigendanye n’urutoki zambaweho

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi
Go toTop